Umusirikare mushya wafashwe na Wazalendo akavuga ko akomoka mu Rwanda akavuga n’agace ngo akomokamo n’umubare ngo w’abasirikare binjiranye muri Congo, akomeje gutangaza benshi – VIDEWO

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka amashusho y’umusore bivugwa ko ari umusirikare wa M23 wafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo.

Ni amashusho yerekana ga uwo musore ukiri muto ahatwa ibibazo ndetse akagera aho avuga ko iwabo ari mu Rwanda.

Uyu musore yavuze ko iwabo ari mu ntara y’amajyepfo mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru, ndetse avuga ko we n’abagenzi be ngo bagiye ari 700.

Gusa nk’uko bimenyerewe ibintu byo gufata umuntu rw’umuturage usanzwe bakamubwira ibyo aribuvuge ni iturufu yagiye ikoreshwa cyane n’igisirikare kirwanira ku ruhande rw’ingabo za Congo, kugirango basebye u Rwanda ndetse bumvikanishe ko rufite abasirikare muri Congo.

Gusa abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze kubimenyera ko ari ibinyoma bahimba, kuko akenshi abakoresha izi mbuga bahita bazana amafoto y’aba bantu bari mu buzima busanzwe. Reba video.

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top