Umusore akomeje gusabirwa gutabwa muri yombi nyuma y’ibyo yakoreye ku gituro cya nyakwigendera Yanga arimo anifata amashusho – VIDEWO

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gucicikana amashusho y’umusore uri kuvugwaho gusuzugura no gusabirwa gufungwa, nyuma yo kugaragara ari ku mva z’icyamamare mu gusobanura filime, Nkusi Thomas wamenyekanye nka Yanga, ndetse n’umuhanzi Bravan, bombi bapfuye mu cyumweru kimwe mu mwaka wa 2022 bagashyingurwa i Rusororo.

Muri ayo mashusho, uyu musore yagaragaye ari kwifotoreza ku gituro cy’aba nyakwigendera, ibintu benshi bafashe nko kubashinyagurira. Ntibyagarukiye aho kuko yanifashishije amagambo akomeretsa, aho yibasiye umunyamakuru wa YouTube uzwi nka Uzabakiriho Ciprian, wamamaye ku izina rya Djihad, amwifuriza gupfa.

Uyu musore yagize ati:
“Ariko Mana ubundi iyo ugiye gusarura ugendera ku ki? Wasaruye Yanga igihe kitageze, ubu Yanga yagakwiye kuba ari hano Djihad yirirwa yikaraga imihanda?”

Yakomeje avuga amagambo akomeye ku mutima w’abamukurikiye agira ati:
“Sarura na Djihad kuko igihe kirageze, Yanga na Bravan ntibagakwiye kuba bari aha.”

Aya magambo yahise ashyamiranya benshi ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bakavuga ko ari ugusuzugura urupfu no gukomeretsa imiryango y’abitabye Imana, abandi bakamushinja gutera urwango no gukangurira abantu guhembera urupfu.

 

Ababonye iyi video basabye inzego zibishinzwe ko uyu musore yafatirwa ibihano birimo no gutabwa muri yombi, kuko ibyo yakoze byarenze ku burenganzira bwo kwisanzura mu mvugo bigahinduka urukozasoni no gukomeretsa abanyarwanda benshi bakunda Yanga na Bravan.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top