Ku munsi w’ejo kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, Rayon Sports yatsinze Vipers FC ibitego 4-1 mu mukino wa gicuti, ariko inkuru yavugishije benshi ni rutahizamu mushya Ndikumana Assouman, wakinnye umukino we wa mbere mu mabara ya Gikundiro.
Uyu musore wigaragaje cyane mu minota mike yakinnye, yatsinze ibitego bibiri (70’ na 78’), ibintu byahise byongera ibyishimo mu bafana ba Rayon Sports bari bategereje kureba uko azitwara.
Nyuma y’umukino, abafana ntibashoboye guhisha ibyishimo byabo, bahita bamugenera impano idasanzwe — amafaranga amagana atandukanye bayateranyije bakamuha nk’ikimenyetso cyo kumwereka ko bamwishimiye ndetse bamuteye imbaraga zo gukomeza gukora cyane. Amafaranga yagaragaye mu mashusho n’amafoto akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, bigaragaza uburyo Assouman yakiriwe nk’umwana mushya mu rugo rwa Gikundiro.
Abafana benshi bavuga ko bishimiye uburyo yigaragaje nk’umukinnyi wizeye igitego kandi uzi guhaguruka neza mu rubuga rw’amahina. Hari n’abakomeje kugaragaza ko bashobora kuba babonye rutahizamu uzajya uhesha ikipe ibitego ku buryo buhoraho.
Umwe mu bafana yagize ati:
“Uyu musore afite icyo aduhishiye. Aje kwirukanisha ba myugariro b’amakipe azajya ahura natwe. Turabona agera imbere y’izamu nta bwoba, afite imbaraga n’ubuhanga. Tumwifurije gukomeza kudushimisha.”
Rayon Sports yasoje umukino wa gicuti itsinze ibitego 4-1, ariko ibyishimo byose byibanze kuri Assouman, umusore wahise yigarurira imitima y’abakunzi ba Gikundiro.