Umunyamakuru wa siporo Kazungu Claver ukorera kuri SK FM yongeye gutangaza amarangamutima ye ku ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi yitegura imikino ya CAF Confederation Cup 2025. Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Kazungu yagaragaje 11 y’ingenzi yizeye ko ari yo izatuma Rayon Sports itsinda Singida Black Stars yo muri Tanzania, ndetse ikanabona intsinzi mu mikino izakurikiraho.
Mu mashusho y’urutonde yashyize hanze, abakinnyi 11 ni aba bakurikira:
- Umuzamu: Kouyaté (1)
- Ba myugariro: Rushema (3), Emery (4), Diagne (5)
- Abakina hagati: Sindi-Paul (11), Chelly (10), Seif (6), Abedi (8), Kabange (2)
- Ba rutahizamu: Assouman (9), Yves (7)
Kazungu yavuze ko iyi kipe ariyo yizeye izitwara neza, gusa ashimangira ko Fall Ngagne azasimbura Habimana Yves, naho abandi bose ngo bazaba bahagaze neza keretse uwaba agize uburangare bikamutakaza umwanya mu ikipe.
Ati: “Iyi niyo Rayon Sports nemera ko yakuramo Singida Black Stars ni ndi izakurikiraho.”
Ubu buryo bw’imikinire bugaragaza Rayon Sports izaba ifite urwego rwiza mu kibuga hagati ndetse igashaka uburyo bwo gutanga imipira myinshi ku rutahizamu Assouman, uri mu bakinnyi bari kwigaragaza muri iyi kipe.
Ikibazo gisigaye ni kimwe: Ese abafana ba Rayon Sports baremeranya na Kazungu Clever ko uyu ari wo murongo uzabageza kure muri CAF Confederation Cup?