I Kamonyi umwana w’umukobwa w’imyaka 14 yishe mugenzi we w’umuhungu bapfuye ibintu by’abantu bakuru

Ahagana ku i saa moya n’iminota mirongo itatu(19h30) zo mu ijoro ryo kuwa 31 Kanama 2025 mu Mudugudu wa Rubare, Akagari ka Gishyeshye, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, umwana w’Umukobwa w’imyaka 14 y’amavuko yateye icyuma mugenzi we w’Umuhungu w’imyaka 16 y’amavuko aramwica.

Aba bombi Bari bafitanye isano ya hafi mu miryango yabo.

Amwe mu makuru abaturage bataze kandi akaba anemezwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Rukoma ni ay’uko ubu bwicanyi bwabayeho ariko imvano y’icyateye uko kwicana itazwi neza ariko bakaba bacyeka ko byatewe n’ibibazo byo mu muryango.

Bamwe muri aba baturage, bavuga ko uyu mwana w’Umukobwa yivugira ko yahuriye mu muhanda na nyakwigendera aramusunika, gushyamirana bitangira ubwo. Aba bombi binavugwa ko bafitanye amasano ya hafi( Se wabo).

 

Akimutera icyuma mu rwano, bamwe mu baturage batabaye ndetse baratabaza bajyana uwatewe icyuma kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Remera Rukoma ariko birangira apfuye. Ni mu gihe ukekwa yahise afatwa ashyikirizwa Polisi na RIB sitasiyo ya Rukoma.

 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Innocent Mandera yabwiye avuga ko nk’ubuyobozi iki kibazo bakimenye ndetse ko inzego zitandukanye zirimo iz’Ibanze ndetse n’Abaturage bageze ahabereye ubu bwicanyi.

Gitifu Mandera, yihanganisha abo mu muryango wabuze umwana. Asaba abaturage by’Umwihariko Ababyeyi n’abafite Abana mu nshingano kwita ku burere buboneye bw’abana. Avuga kandi ko kuri uyu wa kabiri abaturage bahura n’Ubuyobozi mu Nteko y’Abaturage bakaganira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top