I Nyanza umusore yafashe icyuma gityaye neza yikata igitsina, mu kinyarwanda kiza babyita kwishahura

Umusore wo mu ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, mu karere ka Nyanza yikase igitsina akoresheje icyuma, kugeza ubu yajyanywe kwa muganga ngo barebe ko bakiza amagara ye.

 

Solana based meme coin $VIZITS is the gem!

Check out $VIZITS Coin website.

Bet smarter. Get the highest payouts now!

Vizits Coin has been listed! Buy Now!

Amakuru avuga ko iriya nsanganya yabereye mu mudugudu wa Nyamivumu B, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko iriya nsanganya yabereye mu mudugudu wa Nyamivumu B, mu kagari ka Mushirarungu mu murenge wa Rwabicuma, mu karere ka Nyanza.

Vincent Uwambayinkindi usanzwe ari umukuru w’umudugudu wa Nyamivumu B, avuga ko yagiye mu bambere ahurujwe ko hari umuturage we, umusore w’imyaka 31 wishahuye (yikase igitsina) akoresheje icyuma.

Yagize ati “Nagezeyo nsanga yikebye yakuyeho ubugabo bwe akoresheje icyuma. Yavuye amaraso litiro zirenga eshanu ku buryo ari nk’amahirwe kuko atahise apfa.”

 

Vincent akomeza avuga ko uwo muturage yagaragaje ibimenyetso ko yarwaye ku wa Gatandatu taliki ya 30/08/2025 noneho bukeye ku Cyumweru nibwo yishahuye.

 

Yagize ati “Kumufata kugira ngo tumujyane kwa muganga byaratugoye kuko we ntiyashakaga kujyayo.”

 

Uriya musore yari yagaragaje ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, yambara ubusa babwira umuryango we ngo uzamujyane kumuvuza. Yagiye mu isantiri yitwa Buresi ababwiriza yiyita ‘Yesu’ avuga ko ari we wapfiriye abantu.

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza w’agateganyo, Patrick Kajyambere avuga ko amakuru yatanzwe n’abaturage baturanye n’uriya musore avuga ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ko yikomerekeje yoherezwa ku bitaro bya Nyanza ngo afashwe.

Amakuru yizewe avuga ko kwishahura yabikoze yiherereye.

 

Yibanaga mu rugo wenyine, abaturanyi be bavuga ko mu gihe cyashize yagize ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe asa n’ukize ariko nyuma y’iminsi ibiri ishize yari yongeye kugaragaza ibimenyetso ko yasubiye kurwara.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top