Mutamba wari ufite imigambi yo gufunga Perezida Kagame, yakatiwe

Urukiko rusesa imanza rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuri uyu 2 Nzeri 2025 rwahamije Constant Mutamba kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari mu mushinga wo kubaka Gereza ya Kisangani mu ntara ya Tshopo.

Mutamba yategetswe gusubiza Leta aya mafaranga, akatirwa imyaka itatu y’imirimo ifitiye igihugu akamaro.

Urukiko kandi rwambuye Mutamba uburenganzira bwo gutora no gutorwa mu gihe cy’imyaka itanu no kudakora imirimo ya Leta.

Mutamba yabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva mu mwaka ushize kugeza muri Gicurasi 2025 ubwo yeguraga kugira ngo akurikiranweho iki cyaha.

Mu minsi yashize uyu mugabo yamenyekanye cyane kubera imvugo ze zibasira u Rwanda, aho yavuze ko ateganya kurutera akarwomeka kuri RDC, ndetse byageze aho avuga ko azafunga Perezida Paul Kagame n’Abanye-Congo yise abagambanyi.

Ubushinjacyaha bwari bwaramusabiye gukatirwa imyaka 10 y’imirimo y’agahato no kwamburwa uburenganzira bwo kujya mu mirimo ya Leta mu gihe cy’imyaka itanu. We yasabaga kugirwa umwere.

Mutamba yahamijwe kunyereza miliyoni 19 z’Amadolari, ategekwa kuzisubiza Leta

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top