Yongeye gutitiza imbuga nkoranyambaga! Ihere ijisho amafoto ya Emelyne “Ishanga” akomeje kurikoroza ku mbuga nkoranyambaga – AMAFOTO 

Amafoto mashya y’umukobwa Emelyne uzwi nka Ishanga akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga, nyuma y’aho ku itariki ya 17 Mutarama 2025 we n’abandi bantu batandatu batawe muri yombi bakurikiranyweho gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni.

Mu mafoto mashya yashyize hanze, Emelyne agaragara yambaye imyenda yoroheje kandi igaragaza isura nziza, ibintu byongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga. Abenshi mu bayabonye bavuga ko ari uburyo bwo kugaragaza ko akomeje kwiyumvamo icyizere n’ubuzima bushya, mu gihe abandi bavuga ko ashaka kongera kugaragaza isura ye mu ruhame nyuma y’ibihe bikomeye yanyuzemo.

Kuva yatabwa muri yombi, izina rya Ishanga ryakomeje kugarukwaho cyane mu itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. Kugeza ubu, aya mafoto mashya ari mu byatumye aguma mu itangazamakuru, ndetse no mu biganiro by’urubyiruko rukunze gukoresha imbuga nka Instagram na TikTok.

Abasesengura imikoreshereze y’imbuga nkoranyambaga bavuga ko uyu mukobwa ashobora kuba ashaka kubaka indi sura nshya mu maso y’abamukurikira, ariko ibyo akora byose bigahita biba inkuru ishyushye bitewe n’amateka ye aherutse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top