Nyuma y’iminsi micye gusa bamwe abanyamakuru mu banyamakuru b’imikino barimo Rugaju Reagan, Ishimwe Richard na Antha Biganiro barekuwe nyuma yo kumara ukwezi kurengaho bari muri gereza ya gisirikare aho bari bafunzwe bagera kuri 28 harimo n’abasirikari bashinjwaga kunyereza amafaranga ya Minisitiri ya gisirikare yatanze ubwo APR FC yajyaga gukina na Pyramids yo mu Misiri.
Nyuma yo kurekurwa, abantu bose bibazaga uko aba basivire barimo n’abanyamakuru uko bari babayeho muri gereza ya gisirikare.
Ishimwe Richard wa SK FM, mu kiganiro Urukiko rw’Ikirenga kuri iyi radio, cyo kuri uyu wa Mbere tariki 1 Nzeri 2025, yasobanuye uko bari babayeho muri gereza ya gisirikare.
Richard yavuze ko bafashwe neza, batigeze bakoreshwa imirimo iyariyo yose ndetse bagaburirwaga neza, indyo zitandukanye buri munsi bagakina amakarita ndetse babaga bareba buri mikino yose y’i Burayi kuko muri gereza harimo Televiziyo na abunoma ya dstv.
Richard yavuze ko muri iyo gereza habiramo amarushanwa atandukanye kuko harimo ibibuga by’imikino itandukanye. Ubwo barimo Richard yavuze ko Rugaju Reagan yahise afata inshingano zo gutoza ikipe y’abasivire maze Mucyo Antha Biganiro aba umukinnyi w’ikipe y’abasivire.
Richard yavuze ko ikintu cyamutangaje ari ukuntu yabonye Antha azi gukina umupira ngo kuko yacenze abasirikare induru ziravuga. Ikindi kandi ngo Antha ntajya yinurira kuko ngo muri iyi mikino, yashwanaga n’umutoza we Reagan Rugaju, agashwana n’abakinnyi bagenzi be ndetse akanashwana n’abasirikari bakiniraga mu makipe bahanganaga.
Ikindi gitangaje ni ukuntu, Jangwani usanzwe ari Umuvugizi w’abafana ba APR FC, muri iyi mikino yo muri gereza, yakomeje inshingano ze ariko akazajya avugira ndetse anakangurira abafana b’ikipe y’abasivire.