Imbangukiragutabara yari itwaye abarwayi n’abarwaza babo ikoze impanuka ikomeye

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyanza buremeza ko imbangukiragutabara (ambulance) yabyo yakoze impanuka itwaye abarwayi.

Amakuru avuga ko iriya mbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yarimo umushoferi, umuforomo, abarwayi babiri (umwana na nyina) n’abarwaza babo.

Yari ibavanye ku kigo nderabuzima cya Kirambi kiri mu murenge wa Nyagisozi, mu karere ka Nyanza igeze ku muhanda wa kaburimbo ku ishuri ryitwa E.S Nyanza riri mu murenge wa Busasamana, mu karere ka Nyanza iratogoka, ndetse inagonga ipoto y’amashanyarazi, iyo poto na yo ubwayo irangirika.

Umuyobozi w’ibitaro bya Nyanza, Dr Mfitumukiza Jerôme yavuze ko habayeho gukomereka byoroheje ku bari bayirimo, aribo umushoferi, abarwayi n’abarwaza bari kwa muganga bari kubakurikirana.

 

Yagize ati “Polisi yapimye impanuka ntiraduha raporo, kandi yakoze isuzuma. Cyakora imbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza yakoze impanuka.”

 

Umuyobozi w’akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick yavuze ko abari muri iriya mbangukiragutabara y’ibitaro bya Nyanza ntacyo babaye uretse imodoka yangiritse.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top