Mu marira menshi, Umukobwa uvuga ko yatewe inda n’umunyamakuru Reagan Rugaju, arasaba indezo – VIDEWO 

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje gusakara amashusho y’umukobwa uvuga ko yatewe inda n’umunyamakuru wa RBA, Reagan Rugaju, wari uherutse gufungwa mu gihe gito muri gereza ya gisirikare.

Ubwo Reagan yajyaga imbere y’urukiko asomerwa ibyaha yashinjwaga, byatunguye abantu bumvise umucamanza amubaza niba koko afite abana batatu. Rugaju yahise abihakana, ashimangira ko nta mwana afite. Nyamara nyuma y’ibi, ku mbuga nkoranyambaga hahise haduka amakuru avuga ko atari byo, bamwe bakemeza ko ubutabera bwa gisirikare budashobora kwibeshya ku myirondoro y’umuntu nk’uwo.

Hashize iminsi micye gusa Rugaju na bagenzi be barekuwe, hanyuma haza kugaragara umukobwa wiyambaje imwe muri shene za YouTube. Mu marira menshi, yagaragaye avuga ko yatewe inda na Reagan ariko akamutererana. Yagize ati:

“Uzi kugira ngo umuntu agutere inda, akakusezeranya ibirenzeho ariko ntibikorwe? Reagan yambwiye ko azamfasha, ntiyabikora. Yambwiye ko azandikisha umwana, ntiyabikora.”

Ibi byahise bikwirakwira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko uwo mukobwa ashobora kuba abeshyera Rugaju agamije kwishakira ubufasha, abandi bakavuga ko ari uburyo nyir’iyo YouTube channel ashaka gukurura abayikurikirana.

Kugeza ubu, nta kigaragaza ko ibyo umukobwa yavuze bifite gihamya, ndetse benshi mu bakurikiranira hafi ibya Rugaju bavuga ko bishobora kuba ari ikinamico rishingiye ku gushaka views no kwirwanaho mu buzima, aho kuba ukuri.

Iyi nkuru ikomeje gucicikana cyane ku mbuga nkoranyambaga, ikaba igaragaramo ibitekerezo bitandukanye by’abayibonye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top