Polisi ikorera muri Arusha mu Ntara ya Manyara muri Tanzania, iri gushakisha umupfumu ukurikiranyweho uruhare mu rupfu rw’umunyeshuri wigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.
Uwo munyeshuri witwa Yohana Konki w’imyaka 17, yigaga ku ishuri rya Qash Secondary School riherereye mu Karere ka Babati, yapfuye ku wa 16 Kanama 2025 nyuma yo gukubitwa n’abanyeshuri bigana bamushinja kwiba igikoresho cy’ikoranabuhanga cya tablet.
Amakuru dukesha The Citizen avuga ko aba banyeshuri 11 bakubise Yohana nyuma yo kujya kuraguza, umupfumu akababwira ko ari we wibye iyo tablet.
Bageze ku ishuri, bahise bamushinja kwiba icyo gikoresho, bamusaba kugisubiza, ariko we arabihakana. Batangira kumukubita kugeza ashizemo umwuka.
Ku wa 1 Nzeri 2025, Umuyobozi wa Polisi mu Ntara ya Manyara, Ahmed Makarani, yatangaje ko nyuma y’ibyabaye, uwo mupfumu yahise atorokana n’umuryango we, kugeza ubu akaba akiri gushakishwa n’inzego z’umutekano.
Ati “Polisi ya Manyara iracyashakisha uwo mupfumu uregwa kuba intandaro y’uru rupfu, bitewe n’ubuhanuzi bwe bw’ibinyoma. Yahise atoroka nyuma y’uko ibyabaye bimenyekanye.”
Makarani yongeyeho ko abanyeshuri 11 bakekwaho kugira uruhare muri ubwo bwicanyi batawe muri yombi, ndetse dosiye yabo ikaba yaroherejwe mu Rwego rw’Igihugu rushinzwe Ubushinjacyaha (NPS) kugira ngo harebwe niba bazashyikirizwa urukiko.
Yohana yashyinguwe ku wa 20 Kanama 2025, mu murenge wa Tsamas, Akarere ka Babati, bisiga benshi bacitse ururondogoro bamusabira ubutabera.