Inzuki zinjiye mu kibuga zihagarika umukino mpuzamahanga wa gicuti waberaga muri Tanzania, wahuzaga City FC Abuja yo muri Nigeria na JKU FC yo muri Zanzibar.
Ni mu irushanwa rya Tanzanite Preseason Tournament riri kubera muri Tanzania ryari ryakomeje gukinwa ku wa Gatatu, tariki ya 3 Nzeri 2025, ku kibuga cya Kwaraa Stadium.
Umukino ugeze ku munota wa 78, inzuki ziroshye mu kibuga zisagarira abakinnyi, bose basabwa kuryama hasi kugira ngo hatagira uwo zikomeretsa cyangwa zikamutera ikindi kibazo.
Si abakinnyi bari mu kibuga baryamye hasi gusa kuko n’abafataga amashusho yatambukaga ako kanya babaye babihagaritse babanza kureka inzuki zari ziturutse mu giti kiri hafi y’ikibuga zigatambuka.
Zimaze gushira umusifuzi yatanze uburenganzira abakinnyi bakina iminota yari isigaye y’uyu mukino warangiye City FC Abuja itsinze JKU FC ibitego 2-1.