Niba wajyaga wumva ubuhangange bw’igisirikare cy’u Rwanda ariko utarababona ku rugamba, umwanya n’uyu! Hagaragaye amashusho agaragaza Ingabo za RDF zirimo zirwana n’umutwe w’iterabwoba muri Cabo Delgado bya nyabyo – VIDEO 

Hashyizwe hanze amashusho agaragaza imirwano ikomeye irimo Ingabo z’u Rwanda (RDF) zifatanyije n’iza Mozambique mu ntara ya Cabo Delgado, aho abasirikare b’u Rwanda bagaragarijemo ubuhanga buhambaye mu ntambara, ndetse bagahabwa amabwiriza yo kurasa umwanzi “nta mbabazi.”

Mu nama aherutse kugirana n’abasirikare, abapolisi n’abacungagereza barenga ibihumbi bitandatu i Gabiro, Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yibukije izi nzego ko zigomba kugira ubumenyi buhagije bubafasha guhangana n’umwanzi.

By’umwihariko, Umugaba w’Ikirenga yasabye abasirikare kugira ubuhanga mu kurasa, kuko atari ukwica gusa ahubwo bigamije no kuzigama umutungo w’igihugu, cyane ko amasasu yahenze ku buryo rimwe rishobora kugura hagati ya $3,000 na $5,000.

Perezida Kagame yagize ati: “Kurasa umuntu wakuzaniye intambara si ukwikiza amasasu gusa, si ugukanda igisasu ngo gisasire uwo ari we wese, oya. Ako gasasu kagomba kujyana izina ry’uwo kagenewe.”

Ingabo z’u Rwanda zimaze koherezwa mu butumwa butandukanye byo kugarura amahoro, aho zishimirwa uburyo zigira imyitwarire inoze n’ubunararibonye budasanzwe mu mirwano yo ku rugamba.

Amashusho yashyizwe hanze n’icyicaro gikuru cya RDF agaragaza ibikorwa by’igisirikare aho ingabo z’u Rwanda zifatanya n’iza Mozambique mu guhashya abarwanyi b’iterabwoba muri Cabo Delgado. Agaragaza abasirikare ba RDF bari mu mirwano yo ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Muri ayo mashusho, mbere yo kwinjira mu rugamba, abasirikare babanza guhabwa amabwiriza n’abakuriye urugamba. Haragaragaramo Lt Gen Innocent Kabandana wahoze ayobora izi ngabo muri Mozambique, abahaye ikaze mu rugamba bari bagiye kwinjiramo.

Yagize ati: “Icyo tugiye gukora ni ikintu cyoroshye: ni ugufasha iki gihugu kongera kubona ituze n’amahoro binyuze mu kurwanya aba barwanyi b’iterabwoba mu karere ka Cabo Delgado.”

Haragaragaramo kandi Brig Gen Pascal Muhizi na we wahoze ayobora izi ngabo muri Cabo Delgado, atanga amabwiriza ku basirikare b’u Rwanda.

Yababwiye ati: “Icyo tuzi ni uko dufite ukuri kurusha umwanzi, kandi dufite n’amahugurwa aruta aye. Nimutangire akazi kanyu neza, mumukubite nta bwoba mufite […] kuko we arifuza kuraswa nta mbabazi, kuko natabasha kubafata arabarimbura.”

Amashusho agaragaza abasirikare b’u Rwanda bari mu ishyamba barasa amasasu menshi, abandi bakoresha ibifaru mu ntambara yo ku butaka, abandi bakarwana mu mazi, mu gihe abandi batabaraga bakoresheje indege z’intambara zirasa ku barwanyi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top