Uko imiturirwa izamurwa ku bwinshi i Kigali ni na ko inkuru z’urukundo ziba zihuta kandi zigahindagurika kubi. Uyu munsi urahurira n’umusore i Gacuriro mu isabukuru y’inshuti yanyu, ejo ube wahanye n’undi nimero kubera ko yagusomeje ku mazi muri Car Free Day.
Kurambagizanya bisigaye bikorwa mu buryo bwa gisirimu kandi biraryohsye kuva ku mugoroba wo gusangira agakawa, kuvugana kuri telefoni mu masaha akuze no gusurana bya hato na hato. Icyakora rimwe na rimwe hirya y’uwo munezero, hari ibimenyetso by’ibyago buri mukobwa wese adakwiye kurenza ingohe.
Ku bakobwa bari hagati y’imyaka 18 na 30, iki ni cyo gihe cy’ubwisanzure, kwiga amashuri, kugira inzozi z’ibyo uzakora no kubaka ahazaza. Urukundo rero rukwiye kuza rugushyishyigikira muri ibyo, ntirukwiye kuba urwo kugutesha umutwe. Nuramuka ubonye ibi ngiye ku musore mukundana cyangwa uri kugutereta, zibukira hakiri kare, utekereze kandi umenye ko ari wowe ubanza ibindi bigakurikira.
1. Amara iminsi utazi aho ari nta n’ubusobanuro
Umwandikiye ku wa Gatanu agusubiza ku wa Kabiri akubwira ngo “Nari mpuze.” Ahugiye mu biki se ubwo? Kigali ni nto, gukoresha WhatsApp no kugura bundles birahendutse, kandi n’iyo umuntu yakubipa byagira igisobanuro. Niba rero aburira mu myotsi gutyo ntibigire ubusobanuro, ntabwo ari akazi kenshi; ni ukuguca amazi.
2. Ntashaka ko inshuti ze zikumenya
Abasore b’i Kigali bakunda amajoro yo kuba bari hamwe hejuru y’imiturirwa yo mu mujyi basangira agacupa cyangwa bareba football. Niba rero ubona amezi yirenze atarifuza ko wahura n’abo bagenzi be, urarye uri menge. Ese umuteye ipfunwe? Aba yanga kukwerekana se kubera ko yifitiye undi bazi?
Mu Rwanda usanga abantu benshi baziranye, niba aguhisha, ubwo hari ikindi kintu runaka aba adashaka ko kimenyekana cyangwa akaba adashaka ko bababonana mu ruhame. Urukundo rwo mu bwihisho gusa nta rukundo rurimo ibyo bintu bireke.
3. Umubaza utubazo duto agahita azabiranywa n’uburakari
Uramubajije uti “Uri hehe?”, ahita azamukira hejuru n’uburakari ati “Ese uba utekereza ko ndi uruhinja?” Ubundi abagabo biyubaha basubizanya umutuzo nubwo baba bahuze. Umujinya w’umuranduranzuzi ku kabazo gato, si urukundo ni iteshagaciro.
4. Akunda kwakira ariko ntarekura
Reka mbiguheho ishusho: Mujyanye muri Bourbon Coffee, na none ati “nibagiwe ikofi”, ukongera ukishyura. Gufashanya mu gihe nk’icyo ni ibisanzwe, ariko niba urukundo rwanyu rwarabaye nka SACCO ari wowe uhora uguriza gusa, ukwiye kubitekerezaho kabiri. Muri uru Rwanda ruteye imbere, abagore bari gukora cyane ngo biteze imbere, kuva ku maduka bafite muri CHIC n’ahandi kugera ku byo bakora bifashishije internet. Umukobwa nk’uwo rero akwiriye umukunzi usobanutse kandi ugira uruhare mu iterambere rye. Niba yakira ntatange rero, uwo si umukunzi ni umutwaro.
5. Akugereranya n’abandi bakobwa
“Ugomba kujya wambara nk’uriya mukobwa wo kuri Instagram.” Cyangwa ati, “Umu ex wanjye yatekaga neza kukurusha.” Ayo magambo aragatsindwa. U Rwanda rurakataje mu bukangurambaga bwo kongerera ubushobozi abagore nka “Tinyuka” n’indi mishinga yo guteza imbere urubyiruko. None ku ki wakwizirika ku muntu uhora agusibiza inyuma akugereranya n’abandi? Uko arushaho gushimagiza abandi, ni ko arushaho kukwangiriza icyizere wari wifitiye. Urukundo rwiza rwishimira uwo uri we ntiruhora rwicuza uwo rwifuza wakabaye uri we.
6. Agutegeka uko wambara agashaka no kugena uko ubana n’abandi
Uvuye mu birori runaka wambaye ikanzu ukunda maze ukora post y’ifoto wahafatiye ahita aza ati “iyo foto yisibe, abantu bari kuyireba.” Cyangwa se ukabona yababajwe n’uko nijoro wasohokanye n’abakobwa b’inshuti zawe i Nyamirambo. Izo si care no gushaka kukurinda ahubwo ni ugushaka kukugenzura. Umugabo uhora akwereka ko adatekanye urwo si utrukundo ni ukwigira umupolisi ku buzima bwawe.
7. Ntakubonera umwanya
Niba ahora akubwira ngo ndahuze ariko akabona umwanya wo kujya kureba football no kujyana n’inshuti ze muri trip i Musanze, menya ko utari ku rutonde rw’ibyo ashyira ku isonga. Urukundo rwubakira ku gihe n’utuntu duto duhoraho, ntirwubakira ku mpano nini cyane. Yego i Kigali ubuzima butuma abantu bahora bahuze, ariko urukundo rushingira ku gushyira mu gaciro. Niba rero uyu munsi atakubonera umwanya, ntubitegereze mwabanye. Wishora umutima wawe ahantu ubona udahabwa agaciro.
8. Akwena inzozi zawe
Umubwiye ko ushaka gufungura Salon ku Kimironko ahita aseka arangije arakubwira ngo ibyo bintu ntibijya bikora. U Rwanda ni urw’abantu baba bafite inzozi kuva ku mishinga y’ikoranabuhanga iyo muri za Norrsken kugeza ku bakora imishinga y’ubuhinzi ibyara inyungu. Niba uwo musore ukunda rero akwena intego zawe aho kuzishyigikira, uwo si mugenzi wawe mureke. Arakudindiza ntiyatuma utera imbere.
9. Mugera mu bantu akigira undi muntu
Mu rugo aba akwita Chérie, chouchou ariko mwagera mu bandi agatangira ku gufata nk’utakuzi. Ubwo buzima bwo kwishushanya rero bucishemo umurongo utukura. Utakubahisha muri rubanda ntiwakwizera ko azabikora neza mu ibanga.
10. Niba wiyumvamo ko hari ikintu kitari cyiza
Abanyarwandakazi bazi uko bashobora kwizera imitima yabo bakanarangwa n’ubudaheranwa. Niba wumva hari ukuntu ushidutse buri gihe iyo ubonye izina rye muri telefoni yawe, ukumva hari ikintu kitifashe neza, wibikerensa. Ibintu byo kwitondera kenshi ubanza kubyiyumvamo na mbere y’uko ubibona.
Niba uri umunyeshuri wibereye kuri Kaminuzai i Huye cyangwa ukaba uri urubyiruko uri mu kazi i Kigali, witesha agaciro ibyiyumvo byawe. amahoro y’umutima nta cyo agereranywa na cyo niba ubona hari ibiyakubuza.
Kigali ikomeje gutera imbere kandi nawe ni uko. Wirenza ibyo bintu ingohe ngo bigusubize inyuma. Ukwiriye gukundwa no kubahwa, gushyigikirwa no guterwa ingabo mu bitugu.