Biryoshye bihenze! Igiciro cya za Drone zitwara abagenzi zageze mu Rwanda gikomeje kuvugisha benshi

Mu Rwanda hamuritswe indege zitagira abapilote (drones) zitwara abantu, biba ubwa mbere bikozwe muri Afurika.

 

Ni igikorwa cyabaye ku wa 3 Nzeri 2025, mbere y’amasaha make ngo hatangire inama yiga ku guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere, izwi nka ‘Aviation Africa’ 25 ngo ibe.

 

Ni inama izaba ku nshuro ya cyenda. Izamara iminsi ibiri kugeza ku wa 5 Nzeri 2025. Izahuriza hamwe ibigo birenga 80 biri mu mirimo y’ubwikorezi muri Afurika.

 

Indege zatangijwe mu Rwanda zizwi nka ‘eVTOL’ zikorwa n’Uruganda rwo mu Bushinwa rwa EHang. Zikoresha amashanyarazi ku rugero rwa 100%.

 

Imwe itwara abantu babiri. Ishobora no gutwara ibilo birenga 620 by’imizigo. Ishobora kugenda intera y’ibilometero 30 iri mu kirere. Ishobora kugenda iminota 25 itarashiramo umuriro.

 

Ishobora kugendera ku butumburuke bwa metero 100. Ifite amapine 12 afashe ku maguru ane. Ifite ikoranabuhanga riyifasha gutahura imbogamizi mu kirere.

 

Melissa Rusanganwa ushinzwe Ubuhahirane Mpuzamahanga mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Indege za Gisivile, RCAA, ni we wakoze urugendo rwa mbere muri iyi ndege.

 

Ati “Nari meze neza. Nari ntekanye. Batangiye gusuzuma niba indege imeze neza, baduha amabwiriza tugomba gukurikiza turi mu ndege. Ni ikoranabuhanga rishya mu bwikorezi bwo mu kirere buzafasha guhuza abantu bari mu bice bitandukanye.”

 

Rusanganwa yavuze ko izi ndege zizafasha kandi mu bukerarugendo bw’u Rwanda, abantu bagafashwa mu gusura ibice bitandukanye bikozwe vuba.

 

Yavuze ko ari na bwo buryo bwiza bwo kwimakaza ubwikorezi butangiza ibidukikije, kuko izi ndege zikoresha amashanyarazi 100%.

 

Ati “Murabizi twatangiriye kuri drones zitwara ibintu cyane cyane imiti n’amaraso kwa muganga. Uru ni urundi rwego twinjiyemo ruzafasha mu bukerarugendo bikanadufasha kugera ku ntego twihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere.”

 

Drones imwe igura ibihumbi 400$. U Rwanda ni urwa 21 izi ndege zigezemo. Mu 2024 EHang yagurishije drones nk’izi 216.

Ubusanzwe drones zakoreshwaga mu Rwanda mu yindi mirimo nko kugeza imiti n’ibindi bikoresho by’ubuvuzi ku babikeneye.

 

Dronese nyinshi zikoreshwa na Zipline Rwanda yatangiriye ibikorwa byayo mu Rwanda ku rwego rw’Isi mu Ukwakira 2016.

 

Iki kigo cyifashisha drone imwe iba ifite ubushobozi bwo gutwara ibilo biri hagati ya bibiri na bitatu, batiri yayo ishobora kumara amasaha atatu itarashiramo umuriro.

 

Mu Ugushyingo 2024 iki kigo cyari kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n’inkingo n’ibindi bikoresho byo mu buvuzi.

 

Ikora urugendo rw’ibilometero 160, igendera ku muvuduko wa kilometero 130 ku isaha, icyakora kuri ubu urugendo runini ikora ruyisaba iminota itarenze 40. Ni uruva i Muhanga rwerekeza ku Bitaro by’Akarere bya Mibilizi mu Karere ka Rusizi.

 

Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n’ahantu zigwa hangana n’uwo mubare.

 

U Rwanda ruri mishinga yo guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere bwifashishije drones cyane ko rugeze kure uwo kubaka ikigo cy’icyitegererezo cya drones cyitezweho kuzaba kiri ku rwego mpuzamahanga, ‘Drone Operation Centre’.

 

Iki kigo kizarangira gitwaye miliyari 13.4 Frw. Kizaba cyubatse mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Huye, ahahoze ikibuga cy’indege.

Kizajya cyakira drones z’ubwoko bwose zirimo inini zijya kungana n’indege za kajugujugu, izizaba zifite amababa afite uburebure bwa metero 18 na 20. Bitewe n’ingano ya drone, iki kigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira izigera ku bihumbi bitatu icyarimwe.

 

Drone Operation Centre, izaba idasanzwe kuko izaba ifite igice kizajya cyubakirwamo za drone nshya n’ahazajya hasuzumirwa inshya.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top