Raporo y’ibipimo bya gihanga igaragaza ko umuhanzikazi Musabyimana Gloriose uzwi nka Gogo uheruka kwitaba Imana yazize uburwayi.
Iyi raporo igaragaza ko Gogo yitabye Imana azize uburwayi bw’ibihaha, yapfuye bitunguranye aguye mu gihugu cya Uganda aho yari yagiye gukorera ibitaramo.
Uyu muhanzi w’imyaka 36 waririmbaga indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yavuye mu Rwanda ku wa Kane w’icyumweru gishize yitabiriye Igiterane yari yatumiwemo cyabereye mu gace ka Kakumiro cyabaye ku Cyumweru.
Amaze kuririmba, igiterane kirangiye bahise bajya Kampala, bahageze amakuru avuga ko ari bwo yarembye ajyanwa ku Bitaro biri mu Mujyi wa Kampala byitwa Kengeri Doctors Medical Centre ari n’aho yaguye ejo hashize ku wa Gatatu.