Witegereje mu biro by’inzego za Leta, abikorera cyangwa bamwe mu Banyarwanda bajya mu mahanga usanga bafite Ibendera ry’Igihugu, bamwe bayahawe igihe bagiye mu butumwa boherejwe n’igihugu na ho abandi barayiguriye kugira ngo aho bari hose bamenyekanishe u Rwanda.
Ibendera ry’u Rwanda ni kimwe mu birango bikomeye byubahwa, ndetse bishyirwa ku nyubako z’ubutegetsi.
Itegeko rigena imiterere, ibisobanuro, imikoreshereze n’iyubahirizwa by’ibendera ry’igihugu rikorwa mu mwenda wa poliyesiteri ijana ku ijana (100%). Indodo z’uruteranyirizo rw’amabara arigize ntizigaragazwa.
Ibendera ry’Igihugu rigizwe n’amabara atatu ari yo icyatsi kibisi, umuhondo n’ubururu.
Icyatsi kibisi gisobanura icyizere cy’uburumbuke hakoreshejwe neza imbaraga z’Abanyarwanda n’ibiri mu Rwanda. Umuhondo sobanura ubukungu. Abanyarwanda bagomba guhagurukira umurimo kugira ngo bagere ku bukungu burambye.
Ubururu busobanura umunezero n’amahoro. Abanyarwanda bagomba guharanira amahoro azabageza ku bukungu burambye n’umunezero. Izuba n’imirasire by’umuhondo wa zahabu bisobanura urumuri rugenda rwiyongera rumurikira bose. Byerekana ubumwe, gukorera mu mucyo no kurwanya ubujiji.
Ubutumwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashyize kuri X ku wa 5 Nzeri 2025, bugaragaza ko umuntu ashobora kugura Ibendera ry’Igihugu anyuze ku rubuga ‘Irembo’.
Ukimara gufungura Irembo.gov.rw uhita umanuka ukagera ahanditse itangazamakuru n’imibereho myiza y’abaturage, hanyuma ukinjira ahanditse gusaba no kwishyura Ibendera ry’lgihugu ukuzuza ibisabwa.
Sisitemu igusaba kuzuza imyirondoro no guhitamo ingano y’ibendera wifuza kugura. Ibiciro byaryo bigenda bihinduka.
Nk’urugero ibendera rito rishyirwa ku meza ubona ko rigurwa 15000 Frw, ibendera rikozwe nk’umudali rigura 3000 Frw, Ikirango gisanzwe cya Repubulika y’u Rwanda kigura 25000 Frw.
Ibendera rinini rigenewe kuzamurwa imbere y’inzu z’ubutegetsi n’ahandi rikenewe. Iri bendera rifite ingero za santimetero ijana na mirongo icyenda n’eshanu (cm 195) z’uburebure na santimetero ijana na mirongo itatu (cm 130) z’ubugari rifite umugozi w’umuhondo rigura ibihumbi 45 Frw mu gihe ibendera nk’iri ridafite umugozi w’umuhondo ari ibihumbi 30 Frw.
Ingingo ya karindwi y’iri tegeko ivuga ko “Nta muntu ku giti cye wemerewe gutunga ibendera ry’Igihugu. Icyakora umuntu yemerewe gutunga no gukoresha amabara afatanye, ku buryo bushushanya ibendera ry’Igihugu.”
Ibendera rinini ry’Igihugu rizamurwa imbere y’inzu z’ubutegetsi, n’ahantu hagenwe gukorerwa imihango y’Igihugu n’inzego zibifitiye ububasha cyangwa ahandi hateganywa n’amategeko. Icyakora iyo imihango irangiye, ibendera ry’Igihugu rirururutswa.
Ibendera rinini ry’Igihugu rishobora kandi kuzamurwa aho ibigo by’abikorera bikorera n’aho amashyirahamwe yemewe na Leta akorera, babisabiye uburenganzira Minisitiri ufite uburinzi bw’ibendera ry’Igihugu mu nshingano ze.
