Kuri iyi nshuro ikipe ya gisirikare yateguye Pyramids mu mpande zose! APR FC yakuye umukino wayo na Pyramids muri Stade Amahoro, iwujya ku kibuga umwarabu atamenyereye, unashyirwa ku masaha atamenyerewe i Nyarugenge 

APR FC izakirira Pyramids FC yo mu Misiri kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League uzasifurwa n’abasifuzi bakomoka muri Afurika y’Epfo.

Bitandukanye n’uko byatekerezwaga, ko APR FC izakinira muri Stade Amahoro kuko Kigali Pelé Stadium itari yemerewe kwakira iyi mikino Nyafurika, kuri ubu hamaze kuba impinduka.

Nyuma y’uko CAF ikuye Kigali Pelé Stadium muri stade zemerewe kwakira iri jonjora rya mbere, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryajuririye icyo cyemezo.

Bitewe n’amashusho n’amafoto yoherejwe mu mpera za Kanama, CAF yongeye kwemeza Pelé Stadium ndetse iki kibuga kizaberaho imikino y’ijonjora rya mbere izaba hagati ya Nzeri n’Ukwakira.

Ni ku bw’ibyo kandi, iyi stade y’i Nyamirambo yashyizweho umukino ubanza wa CAF Champions League uzahuza APR FC na Pyramids FC yo mu Misiri, ifite irushanwa riheruka, uzaba tariki ya 1 Ukwakira 2025.

Uyu mukino uzatangira ku masaha atamenyerewe i Kigali, aho washyizwe saa Munani z’amanywa mu gihe imikino myinshi itangira saa Cyenda cyangwa nyuma yaho.

Umusifuzi w’Umunya-Afurika y’Epfo, Masixole Bambiso, ni we wahawe uyu mukino aho azaba yungirjwe na Elphas Sitole na Cledwin Baloyi, Umusifuzi wa Kane ari Eugine Nkosinathi Mdluli naho Komiseri w’Umukino ni Umunya-Tanzania, Ahmed Iddi Mgoyi.

Imikino ya APR FC na Pyramids FC yigijwe inyuma, ikurwa muri Nzeri, kubera ko iyi kipe yo mu Misiri izitabira amajonjora y’Igikombe cy’isi cy’Amakipe, ndetse izakina na Auckland City ku wa 14 Nzeri 2025.

Umukino wo kwishyura uzahuza amakipe APR na Pyramids FC uzabera mu Misiri kuri Stade du 30 Juin i Cairo ku wa 5 Ukwakira 2025.

Ni ku nshuro ya gatatu amakipe yombi agiye guhura muri iri rushanwa kuva mu 2023.

Pyramids FC yasezereye APR FC mu ijonjora rya kabiri mu nshuro ebyiri ziheruka, ariko ntiyigeze itsindira Ikipe y’Ingabo z’Igihugu i Kigali.

Mu 2023, amakipe yombi yanganyirije i Nyamirambo ubusa ku busa naho mu 2024, anganyiriza muri Stade Amahoro igitego 1-1, mu mikino ibanza.

Rayon Sports na Singida Black Stars zizakina saa Kumi n’Ebyiri

Umukino ubanza w’ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup uzahuza Rayon Sports na Singida Black Stars yo muri Tanzania, uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ku wa 20 Nzeri 2025, guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba.

Ni umukino uzasifurwa na Thembikosi Njabulo Dlamini wo muri Eswatini, yungirijwe Celumusa Sivumelwane Phiri na Magagula Ndumiso.

Umusifuzi wa Kane ni Celumusa Siphepho naho Komiseri w’Umukino ni Umurundi Nimubona Arcade.

Umukino wo kwishyura uzabera muri Tanzania ku wa 27 Nzeri 2025.

Umukino ubanza uzahuza APR FC na Pyramids FC washyizwe kuri Kigali Pelé Stadium aho uzatangira saa Munani z’amanywa

APR FC na Pyramids FC zigiye guhura ku nshuro ya gatatu mu myaka itatu, muri CAF Champions League

Umukino ubanza Rayon Sports izakiramo Singida Black Stars muri CAF Confederation Cup, uzatangira saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku wa 20 Nzeri 2025

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top