Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze iy’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.
Uyu mukino watangiye utuje amakipe yombi yigana bityo n’uburyo bw’ibitego bukaba buke. Ku munota wa 33, rutahizamu Victor Osimhen yagize imvune asohoka mu kibuga asimburwa na Cyriel Dessers.
Umukino wakomeje kugenda gake amakipe yombi yigana ariko Nigeria yiharira umupira cyane. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya ubusa ku busa.
Nigeria yatangiye igice cya kabiri ikora impinduka, aho Frank Onyeka yasimbuwe na Tolu Arokodare. Bidatinze, iyi kipe yazamukanye umupira neza Tolu Arokodare afungura amazamu ku munota wa 51, nyuma yo kugundagurana imbere y’izamu.
Ku munota wa 54, umutoza w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Adel Amrouche yakoze impinduka, Omborenga Fitina asimburwa na Kwizera Jojea.
Nigeria yasatiraga cyane, Tolu yateye ishoti rikomeye umunyezamu Ntwari Fiacre arikuramo, umupira usanga Moses Simon asongamo Kavita Phanuel araryama awukuramo.
Mu minota 70, Amavubi yatangiye gutinyuka gukina ari nako agerageza kugera imbere y’izamu rya Stanley Nwabali ariko akayabera ibamba.
Amavubi yakomeje gukora impinduka, ku munota wa 77 Nshuti Innocent aha umwanya Biramahire Abbedy.
Mu minota 80, umukino watuje Nigeria iharira Amavubi umupira ariko ikugarira neza ku buryo nta gikomeye yawukoreshaga.
Umukino warangiye Nigeria yatsinze u Rwanda igitego 1-0 yicuma ku rutonde kuko yafashe umwanya wa gatatu n’amanota 10, u Rwanda rujya ku wa kane n’amanota umunani.
Ni mu gihe Afurika y’Epfo ya mbere ifite amanota 16, ikurikiwe na Benin ifite 11. Lesotho ya gatanu ifite amanota atandatu na Zimbabwe ya nyuma ifite ane.
Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri, asura Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo.