Ku wa Gatanu, tariki ya 5 Nzeri 2025, Perezida wa Gasogi United, Kokoza Nkuriza Charles (KNC), yatangaje inkuru idasanzwe ijyanye n’umwe mu bakinnyi b’ikipe ye. Yibukije ko mu mwaka wa 2022, ubwo Gasogi United yari itsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1, uwo mukinnyi yagize uruhare mu kibazo cy’indaya ebyiri zaje gusoza zivunitse bikomeye.
KNC yavuze ko uwo mukinnyi yari yatangiye ubucuti n’abakobwa babiri bari indaya, akabaha amafaranga yari yahawe n’ikipe hamwe n’abafana. Ariko nyuma yo kubaheza ayo bumvikanye mbere, ngo yasohotse ajya kugura ibikoresho, asiga amadolari $200 yahawe n’umufana. Ashaka kugaruka, yasanze ayo mafaranga aburanye, atangira gushinja abo bakobwa kuba bayibye. Byabaye intandaro yo guterana amagambo no gushwana bikomeye kugeza ubwo abo bakobwa bakubiswe bikabaviramo ibikomere.
Nyiri inzu babagamo yahise abimenyesha KNC, na we ahita ahamagara umutoza w’icyo gihe, Mbarushimana Shabani. Uyu mutoza yahise yitabaza Polisi, iza gufata uwo mukinnyi ndetse n’abo bakobwa bari bagiye kwivuriza ibikomere.
KNC yavuze ko icyo gihe yahise afata icyemezo cyo kumwirukana mu ikipe kugira ngo atazateza ibibazo bikomeye. Yagize ati:“Mu gitondo namuhamagaye, mubwira ko dutandukanye. Sinashakaga ibintu birebire ngo bigere no ku ikipe. Byari ngombwa kumusezerera kugira ngo ikipe igumane isura nziza.”
Perezida wa Gasogi United yibukije abakinnyi bose ko bakwiye kwitwararika mu buzima bwabo bwa buri munsi. Yabasabye kutishora mu bikorwa bishobora kubashyira mu byago, byaba ari ugukorana n’abakobwa bagira imyitwarire idashobotse cyangwa kwishora mu makimbirane ashobora gutuma Polisi ibafata.
KNC yasabye abakinnyi be kwibuka ko isura y’ikipe ari ingenzi, ndetse ko imyitwarire mibi y’umukinnyi umwe ishobora gusiga isura mbi ku ikipe yose.
KNC yagize ati “Abakinnyi bacu bagomba guhora bazi ko ikipe ibitaho, ariko nabo bagomba kureka ibintu byatuma tugira isura mbi cyangwa tugira ibibazo byo guhura na Polisi. Ibi ntabwo byaba byiza ku ikipe ndetse no ku buzima bwabo bwite.”