Wamudepite watinyutse agakubita minisitiri w’Intebe ari mu mazi abiri

Wamudepite watinyutse agakubita minisitiri w’Intebe ari mu mazi abiri

Urukiko rwo muri Uganda rwagumishije muri gereza Onesmas Twinamasiko, umukandida depite w’ishyaka National Resistance Movement (NRM) riri ku butegetsi muri Uganda wiyamamarizaga guhagararira Bugangaizi East mu nteko, azira gukubita Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja, igihe habaga amakimbirane ya politiki mu Karere ka Kakumiro.

Urukiko rukuru rwa Kibaale kuwa Gatatu rwashinje Twinamasiko icyaha cyo gukubita no kubabaza umubiri, rumwohereza muri gereza ya leta ya Kibaale aho agomba kuba acumbikiwe kugeza ku itariki ya 10 Nzeri nk’uko inkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Abashinjacyaha bavuga ko ku itariki ya 17 Nyakanga, ubwo hatangazwaga abakandida ba NRM batsindiye guhagararira ishyaka mu matora y’abagize inteko ishinga amategeko ku biro by’ishyaka i Kakumiro, hadutse imirwano maze Twinamasiko akubita minisitiri w’intebe abayoboke b’ishyaka bose bareba.

Nabbanja usanzwe anahagarariye Akarere ka Kakumiro mu nteko ishinga amategeko, ngo yakomerekeye muri iyo mirwano.

Twinamasiko yasabye kurekurwa by’agateganyo, avuga ko ari uburenganzira bwe ahabwa n’itegeko nshinga kandi atanga abantu bagomba kumwishingira batatu, barimo Umuyobozi w’Akarere ka Kakumiro, Joseph Ssetayi Senkusu, umuyobozi w’ibanze Hon. Lawrence Baraza, hamwe n’Umuyobozi w’umujyi, Moses Twimukye. Ariko umushinjacyaha wa leta yarabyanze, umucamanza amugumisha muri gereza.

Uru rubanza rwaje mu gihe mu matora y’ibanze ya NRM hakomeje kugaragara ibikorwa by’urugomo mu gihugu hose, aho guhatanira itike yo guhagararira ishyaka mbere y’amatora rusange yo mu 2026 byaranzwe n’intambara, iterabwoba, no kwangiza imitungo.

Abasesenguzi bavuga ko amatora y’imbere mu ishyaka, akunze kubamo guhatana gukomeye cyane kurusha amatora y’igihugu ubwayo, yerekanye ibibazo bikomeye biri mu ishyaka riri ku butegetsi riyobowe na Perezida Yoweri Museveni rimaze imyaka hafi 40 riyoboye politiki ya Uganda. .

Yaba Nabbanja cyangwa ibiro bye, ntabwo bahise batanga ibisobanuro kuri iki kibazo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top