Ikipe y’Igihugu ya Nigeria yatsinze Amavubi y’u Rwanda igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, ariko habayeho ikosa ryavugishije benshi ku munyezamu Stanley Nwabali, wari ugomba guhabwa ikarita itukura.
Umukino wabereye i Uyo watangiye amakipe yombi yigana cyane, igice cya mbere kirangira ari 0-0. Igice cya kabiri cyatangiye Nigeria isatira, maze ku munota wa 51 rutahizamu Tolu Arokodare atsinda igitego cyabonetse muri uyu mukino.
Nyuma y’iki gitego, Amavubi bagerageje gusatira bashaka kwishyura, ariko ku munota wa 70 habaye ikosa ryateje impaka: Stanley Nwabali, wari umaze guhabwa ikarita y’umuhondo mu minota yabanje, yafashe umupira mu rubuga rw’amahina ariko anahita akubita umugeri rutahizamu Mugisha Gilbert wari ushaka gusatira.
Mu by’ukuri, ibyo byari bihagije ngo ahabwe indi karita y’umuhondo ikaba itukura, cyangwa se habe hanatanzwe penaliti, kuko ikosa ryakorewe imbere y’izamu. Ariko umusifuzi yahisemo kutagira icyo atanga, akomeza umukino nk’aho nta cyabaye.
Ibi byababaje cyane abakinnyi n’abafana b’u Rwanda babonaga ko Amavubi bari bahawe amahirwe yo gucira igitego kuri penaliti ndetse Nigeria ikanasigara ari abakinnyi 10.
Umukino warangiye Nigeria itsinze 1-0, izamuka ku mwanya wa gatatu n’amanota 10, mu gihe u Rwanda rwagumye ku mwanya wa kane n’amanota 8. Afurika y’Epfo iyoboye itsinda n’amanota 16, ikurikirwa na Benin ifite 11.
Amavubi azongera gukina ku wa Kabiri, ubwo azahura na Zimbabwe mu mukino uzabera muri Afurika y’Epfo.