Umunyamakuru w’umusesenguzi Rugaju Reagan, umwe mu bakunzwe n’abatari bake muri siporo nyarwanda, yongeye gusubizwa mu kazi muri RBA nyuma y’igihe cy’ukwezi yari amaze afungiye muri gereza ya gisirikare ku Murindi. Nyuma yo gufungurwa kwe, ntabwo yari akongera kumvikana kuri micro za Radio Rwanda, ndetse byavugwaga ko yaba yarirukanwe burundu muri iyi radiyo.
Amakuru yizewe agera ku kinyamakuru cyacu yemeza ko ubuyobozi bwa RBA bwisubiyeho ku cyemezo bwo kumwirukana. Impamvu nyamukuru ngo ni uko urebye ku mibare, ikiganiro Urubuga rw’Imikino cyari cyaratakaje abayikurikira benshi cyane ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube. By’umwihariko, abanyamakuru bari bayoboye iki kiganiro mbere bagiye bahura n’ibibazo: Lorenzo yasezeye ajya kuri SK FM, Kwizigira ahagarikwa kubera impanuka ndetse Rugaju nawe yari atakigaragara.
Mu rwego rwo kongera kuzahura ibiganiro by’imikino bya RBA no gusubiza intebe y’icyubahiro Rugaju Reagan yari afite mu bakunzi b’itangazamakuru, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumugarura mu kazi. Ntibyarangiriye aho, ahubwo yahawe n’umushahara wikubye kabiri.
Byongeye kandi, Rugaju yagizwe umuyobozi w’Ikiganiro Café Sports kuri Televiziyo Rwanda, mu gihe azakomeza no gufatanya kuyobora Urubuga rw’Ikino kuri Radio Rwanda. Azatangira kumvikana kuri Radio Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 8 Nzeri 2025.
Ibi bikaba ari uburyo bwo kongera guha imbaraga ibiganiro by’imikino mu bitangazamakuru bya RBA, bikongera kwigarurira abakunzi babyo mu buryo bukomeye.
Abakurikiranira hafi imikino mu Rwanda bavuga ko iyi ari inkuru nziza, kuko Rugaju Reagan azwiho ubunararibonye, ubusesenguzi bwimbitse n’ubuhanga mu gukurura abumva n’abareba ibiganiro by’imikino.