Umusore uri mu kigero cy’imyaka 18 wo mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Kabeza, Umurenge wa Ririma, mu Karere ka Bugesera, yiyahuye anyweye ibinini by’imbeba nyuma y’uko umukobwa bakundanaga amwanze.
Uyu musore yabanje guhamagara umukobwa bakundanaga amubwira ko namwanga yiyahura, umukobwa amubwira ko ntakindi amwangira usibye ingeso y’ubujura agira ko naramuka ayiretse bazakomezanya.
Umwe mu baturanyi be yagize ati “yambwiye ko umuntu utumye yiyahura ari umukobwa bakundanaga witwa Bamurange, ati ‘sinzigere nkunda umuntu ngo mwimariremo’”.
Yahise ajya kwa Nyirakuru ababwira ko amaze kunywa imiti yica imbeba, ko yiyahuye kuko atumva impamvu umukobwa bakundanaga yamwanze, nyuma bagerageje kumuha amata, arayagarura, bamwohereza kwa muganga gusa yapfuye mu gitondo cyo ku wa 04 Nzeri.
Umubyeyi wa nyakwigendera, yavuze ko yamuhamagaye ati “sinzongera kubababaza wowe na Nyogokuru, nyuma ambaza niba mperuka kuvugana na Bamurange ndamuhakanira, ngo ese wumva azampa imbabazi musubiza ko bazabiganiraho, nyuma baje kumbwira ko yiyahuye anyweye imiti y’imbeba”.
Bamurange wakundanaga na nyakwigendera yavuze ko bari bamaze imyaka ibiri mu munyenga w’urukundo gusa aza kumubwira ko batandukana natareka ingeso y’ubujura yagiraga. Mbere y’uko uyu musore yiyahura bari babanje kuvugana umukobwa amubwira ko atamwanze ahubwo yanze ingeso ye.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ririma Sebarundi Ephrem yavuze uyu musore yari asanganywe imyitwarire mibi gusa icyabaye intandaro ku kwiyahura kwe ntikiremezwa.
Yagize ati “ impamvu bashingiraho ni uko bahise bamuha amata kandi mu byo yagaruye hari harimo ibinuka nk’imiti y’imbeba, gusa icyo dukeka ni ibibazo by’iwabo, amakimbirane yari asanganywe, kandi yari asanzwe afite imyitwarire itari myiza ndetse nta muntu yashoboye kubwira neza icyamuteye kwiyahura”.
Uyu mukobwa bakundanaga nyuma yo kumva iyi nkuru yahise agwa muri koma, kuri ajya kwitabwaho n’abaganga ku kigo nderabuzima cya Ririma.