Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko yafashe abarwanyi batandatu barimo babiri yavuze ko ari ab’ingabo z’u Rwanda zarwanaga ku ruhande rw’ingabo za M23 mu rugamba rukomeje gufata indi ntera hagati y’izi mpande .
Kuwa Gatandatu tariki ya 6 Nzeri 2025, Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] zerekanye abantu batandatu bafatiwe mu misozi ya Fizi na Uvira, bashinjwa gukorana n’umutwe wa M23.
Muri aba bafashwe na Congo ivuga ko harimo n’umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda , witwa Nuyomugabo Sagel.
Nk’uko byatangajwe na Major General Sylvain Ekenge, umuvugizi wa FARDC, ifatwa rya Nuyomugabo rihamya uruhare rwa Leta ya Kigali mu bibazo by’umutekano muke bikomeje kuzahaza uburasirazuba bwa Congo.
Abo bafashwe ni aba bakurikira:
- Nuyomugabo Sagel, umusirikare bivugwa ko ari uwa RDF, wafashwe ashinjwa gufatanya n’izi nyeshyamba.
- Byishimuse Dieudonné, umunyarwanda bivugwa ko yatojwe na M23.
- Biringiro Bironi Tesane na Sadiki Elisa, abarwanyi ba AFC/M23.
- Ngaianga Ramazani, wo mu mutwe wa Twirwaneho.
- Muhingirrwa Sangwa Vincent, umukozi wa Leta utuye i Bujumbura ariko wafatiwe i Uvira, ashinjwa gufatanya na M23.
Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, General Ekenge yemeje ko aba bose bamaze kugezwa i Kinshasa aho bagiye gukurikiranwa n’inzego z’ubutabera , anongera kwitsa ku bibazo bikomeje gututumba mu gace ka Uvira, aho yavuze ko hari abashaka gukoresha amayeri yo guteza amacakubiri ashingiye ku moko n’imyumvire ya politiki mu kudubanganya umutekano.
Aho yagize ati: “FARDC irasaba abaturage bose gutuza, bakirinda kwishora mu mitekerereze y’umwanzi. U Rwanda n’abo bafatanyije bashaka kuducamo ibice. Ariko igihe tuzaba twunze ubumwe kandi twishyize hamwe n’inzego zacu za Leta, tuzatsinda.”
Nubwo ntacyo ku ruhande rw’ubuyobozi bw’u Rwanda cyangwa ubw’umutwe wa M23 buratangaza ; ni inshuro nyinshi guverinoma y’u Rwanda yagiye yumvikana ihakana ibyo yita ibinyoma bya leta Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ikunze kurushinja igamije gusiga icyaha isura y’igihugu ku rwego ; mu gihe yo ikomeje gutera inkunga umutwe w’interahamwe wa FDLR uhora urajwe ishinga no guhungabanya umutekano w’u Rwanda .
Ibi kandi bihamywa n’itangazo Minisiteri ya Dipolomasi ya Kigali yashyize hanze ku itariki 18 Gashyantare mu mwaka ushize ; aho yibukije ko U Rwanda ruhangayikishijwe bikomeye n’imyitwarire ya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) .
Icyo u Rwanda rwibukije isi ko abayobozi ba Leta n’aba gisirikare muri RDC, harimo na Perezida Félix Tshisekedi ubwe, batahwemye gutangaza ku mugaragaro icyifuzo cyabo cyo gutera u Rwanda bagahindura ubuyobozi bakoresheje imbaraga. Ibi u Rwanda rwemeza ko rudashobora kujenjekera aya magambo, ari nayo mpamvu rwashyize imbaraga mu mutekano warwo.
Aha harimo, ingamba zo guteza imbere uburinzi bw’ikirere cy’u Rwanda, no gucungira hafi ibikorwa bya gisirikare byo mu kirere ku rundi ruhande, nyuma y’aho hagaragaye ko DRC yakoresheje drone zikorerwa mu Bushinwa zo mu bwoko bwa CH-4 mu bitero byabaye mu 2023, ndetse hakanabaho ibikorwa byo kuvogera ikirere cy’u Rwanda bikozwe n’indege z’ intambara za Kongo.
Mu Kuboza kwa 2001, nibwo Amerika yashyize FDLR (yari izwi nka “ALIR, Interahamwe, ex-FAR) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba, nyuma y’aho uyu mutwe wiciye, ukanafata ku ngufu, ba mukerarugendo umunani, barimo Abanyamerika babiri, mu gace ka Bwindi muri Uganda.
Ibi ari nabyo u Rwanda rwemeza ko kuba Kongo yakwirengagiza ibyo, igafatanya n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR, nk’umutwe usanzwe “witwaje intwaro, wemejwe n’ibihugu byo mu karere na guverinoma ya RDC”, ko ari igikorwa kigaragaza ugushotarana kw’iki gihugu no kwerekana ko idashyigikiye amahoro .
Kigali inerekana ko Imikoranire ya DRC na FDLR yakagombye kurebwa nk’ikibazo cya politiki yo ku rwego rw’Igihugu, aho kuba abantu runaka bareba inyungu runaka. Ndetse ko guhagarika ku buryo budasubirwaho imikoranire ya Leta ya Kongo na FDLR no kwambura uyu mutwe intwaro ugacyurwa mu Rwanda ko ari intambwe iganisha ku mahoro , kandi ni bwo buryo bwonyine bwo kwizera ko umutekano n’ubusugire by’u Rwanda bitabangamiwe, bikanatanga icyizere ko ubumwe bw’u Rwanda bwaharaniwe n’Abanyarwanda buzakomeza kubumbatira. Reba AMASHUSHO.