Abatuye muri utu duce, aya masaha azagere biteguye, bacometse phone zabo! REG yateguje ibura ry’amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba

Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu, REG, yateguje abafatabuguzi bayo ko kubera imirimo yo kwagura imwe mu miyoboro yayo, hazabaho ibura ry’umuriro w’amashanyarazi mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali ndetse no mu Ntara y’Iburengerazuba.

Ku ruhande rw’Intara y’Iburengerazuba, Ibura ry’umuriro riteganyijwe ku wa Kabiri tariki ya 9 Nzeri 2025, ubwo hazaba hari gusanwa imiyoboro ya Kilinda Mission na Birambo umuriro ukaba uzabura nibura amasaha abiri guhera Saa Sita z’amanywa kugera Saa Munani.

Biteganyijwe ko umuriro uzabura mu mirenge ya Gashari, Rugabano, Murambi, Murundi, Ruganda n’ibice bya Rubengera mu Karere ka Karongi; Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro n’Umurenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero.

Mu Mujyi wa Kigali iryo bura ry’umuriro riteganyijwe ku wa Gatanu tariki ya 12 Nzeri 2025 nibura amasaha ane ni ukuvuga kuva saa Tanu za mu Gitondo kugera Saa Cyenda z’umugoroba.

Biteganyijwe ko hazaba hari gusanwa umuyoboro w’amashanyarazi wa Rutunga, umuriro ukazabura mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Gasabo nka Gikomero, Rutunga, Rusororo n’ibice by’Umurenge wa Ndera.

Abantu bose basabwe kwitondera insinga z’amashanyarazi ngo kuko umuriro ushobora kugaruka mbere y’amasaha yateganyijwe.

REG kandi yiseguye ku ibura ry’amashanyarazi rizabaho mu gihe iyo mirimo izaba iri gukorwa.

Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe Ingufu (REG), Eng. Armand Zingiro, yabwiye IGIHE ko ko hari gushyirwa imbaraga mu gukemura ibibazo bikomeje kugaragara by’ibura ry’umuriro rya hato na hato mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ku bantu bafite ibikoresho cyangwa ibicuruzwa bitihanganira ibura ry’amashanyarazi na rito, REG ibagira inama yo kugira inyunganizi (backup generator) ishobora gufasha mu gihe cyose habaye ibura ry’amashanyarazi ya REG.

REG yateguje ibura ry’amashanyarazi muri Kigali no mu Burengerazuba

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top