Nyuma y’igihe gito umunyamakuru Rugaju Reagan atumvikana kuri mikoro za Radio Rwanda, abakunzi b’ikiganiro Urubuga rw’Imikino bakomeje kugaragaza agahinda n’ishyaka ryo kongera kumwumva. Uyu munyamakuru w’inararibonye mu mikino, wari umaze ukwezi afungiye muri gereza ya gisirikare ku Murindi, byavugwaga ko yaba yarirukanwe mu buryo budasubirwaho na RBA.
Ariko uko iminsi yagendaga ishira, amagambo y’abakunzi b’ikiganiro cy’imikino cya RBA yakomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, bamwe bavuga ko batazongera gukurikira iki kiganiro mu gihe Rugaju akitagikora.
- Emmanuel Dukundane yanditse ati: “Nimutazana Rugaju ntanzongera kumva Urubuga rw’imikino kuko turabigiwe.”
- Manishimwe Yves we yemeje ati: “Urubuga rw’imikino ni umwumbati pe, nta kirimo!”
- Ratineza Jriber nawe yihanangirije ubuyobozi bwa RBA ati: “RBA muri kurangaruka, mukurekure Rugaju, muzaryiyumvamo.”
Aha hantu hose, izina Rugaju ryahoraga ryisubiramo, bamwe bamwita “umwumbati” w’ikiganiro, abandi bavuga ko ikiganiro nta cyanga kigifite atarimo.
Ibi byashyize ubuyobozi bwa RBA, buyobowe na Barore Cleophas afatanyije na Sandrine Isheja Butera nk’umwungirije, mu isoni imbere y’abakunzi b’itangazamakuru rya siporo. Nyuma y’ibiganiro by’imbere mu kigo no gusesengura imibare igaragaza ko Urubuga rw’Imikino rwari rumaze gutakaza abayikurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube, ubuyobozi bwisubiyeho ku cyemezo bwari bwafashe.
Amakuru yemeza ko Rugaju Reagan atari gusubira gusa ku mikoro ya Radio Rwanda, ahubwo yahawe n’inshingano nshya: kuyobora Café Sports kuri Televiziyo Rwanda, mu gihe azakomeza no gufatanya n’abandi kuri Urubuga rw’Imikino. Ikindi cyatangaje benshi, ni uko umushahara we wikubye kabiri, nk’ikimenyetso cy’uko ubuyobozi bwongeye kumenya agaciro ke.
Kuri ubu, abakunzi b’imikino mu Rwanda bategereje kumva ijwi rya Rugaju ryongeye gususurutsa ibiganiro, mu gihe benshi bemeza ko ari umwe mu banyamakuru batuma siporo yumvikana mu buryo bufite ishusho n’ijwi ritandukanye.