M23 yigaruriye utundi duce umunani muri Masisi

Imirwano yahanganishije abarwanyi ba AFC/M23 n’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasize uyu mutwe wigaruriye uduce umunani muri teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Iyi mirwano yabaye ku Cyumweru tariki 7 Nzeri 2025, yasize AFC/M23 igenzura uduce twa Mafuo, Biholo, Shoa, Bwambaliro, Busoro, Kinyeere, Burora na Ngesha.

Utu duce twose duherereye muri segiteri ya Osso Banyungu.

Nyuma yo gutsindwa, abarwanyi ba Wazalendo n’Ingabo za FARDC bahungiye mu duce twa Kazinga na Mahanga, ku rugabano rwa teritwari ya Masisi na Walikale.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Actualite, avuga ko Wazalendo na FARDC biri kwisuganya ngo byisubize utu duce binyuze mu mirwano.

Kugeza ubu nubwo AFC/M23 ari yo igenzura isantere ya Masisi, hari tumwe mu duce tw’iyi teritwari tukiri mu biganza bya leta.

AFC/M23 yigaruriye uduce umunani muri Masisi

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top