Niyibeshya agakora aya makosa ntabwo azavayo amahoro! Niyomugabo Claude ari guhigwa bukware nyuma yo kuvuna Victor Osman – VIDEWO

Ubu abanzi ba Niyomugabo Claude mu gihugu cya Turkey bakomeje kwiyongera nyuma yuko avunnye rutahizamu w’ikipe ya Galatasary ndetse n’ikipe y’igihugu ya Nigeria, Victor Osman. Byageze naho bamwe bamubwira ko niyibeshya akajya mu gihugu cya Turkey bazamuhiga mpaka bamubonye.

Nyuma yuko umukino wa huzaga ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi warangiye itsinzwe na Nigeria igitego kimwe ku busa, uyu mukinnyi Victor Osman yahuye n’imvune mu gice cya kabiri ubwo yari akorewe ikosa na Niyomugabo Claude.

Abafana bamwe bati “nukora amakosa yo kuza gutembera muri Turkey ntabwo uzahava amahoro kuko Osman ni ntakorwaho ku bafana ba Galatasary”. Abandi bati “kuri ubu ufite abanzi million menshi 30”. Abandi bati “n’ubundi tuzakubona”

Gusa n’ubwo Claude benshi bakomeje kumugaya ndetse bakaba barakajwe cyane n’igikorwa yakoze, hari abandi bakomeje kumushimira bamubwira ko yabakoreye akazi neza. Ubwo abo ni abafana ba Mucyeba wa Galatasary kuko Osman Victor yabazengereje.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top