Nta kujijinganya, Perezida Paul Kagame yahise asubiza ikibazo cy’umunyamakuru wamubajije umwana umwe mu be abona wazamusimbura ku butegetsi

Perezida Paul Kagame avuga ko adashyigikiye ibyo kuba hari umwe mu bana be wazamusimbura ku butegetsi, kuko u Rwanda atari ubwami. 

Umukuru w’Igihugu yabibwiye umunyamakuru François Soudan, umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Jeune Afrique, mu gitabo cye yise “Conversations with the President of Rwanda”.

Ku ipaji ya 91 y’iki gitabo, Soudan yabajije Perezida Paul Kagame niba yifuza kubona abana be muri Politiki, byaba ngombwa umwe muri bo akaba yamusimbura ku butegetsi.

Perezida Kagame yasubije ko atabishyigikiye, ati: “U Rwanda si ingoma ya cyami, kandi ubu bwoko bw’imigirire burimo icyenewabo, kuragwa ubutegetsi n’itonseha rishingiye ku muryango ntabwo ari ko dukoramo ibintu.”

Yakomeje agira ati: “Icyo nizera ku bana banjye kiroroshye cyane: Ni uko bakwihitiramo ahazaza habo ubwabo. Ntabwo batandukanyijwe n’abandi Banyarwanda.”

Perezida Kagame kandi yabajijwe ku bavandimwe be badakunze kugaragara mu ruhame nk’abandi b’aba Perezida bo muri Afurika, maze asubiza ko babaho neza kandi batuje; ariko badatoneshwa.

Abajijwe niba kutagaragara cyane mu ruhame ku bavandimwe be ari icyemezo gishingiye kuri Politiki, amahitamo y’ubuzima cyangwa impanuka, yasubije ko ari uruhurirane rw’ibintu byinshi bijyana n’imyumvire n’uko yumva ibintu ku giti cye.

Ati: “Sinizeza ko abavandimwe banjye bakwiye ibirengeje ibyo abandi baturage basanzwe bakwiye. Si ukubatesha agaciro nk’abavandimwe banjye, ndabakunda, nkabafasha kandi nkihuzwa na bo. Icyo ntemera ni amatoneshwa yihariye. Ntabwo nshidikanya ko bakoresha uburenganzira bwabo nk’abandi Banyarwanda, ariko ibyo byose bigira aho bigarukira. Ntabwo nzakorera ububasha bwanjye mvutsa undi muntu ikintu kugira ngo umuvandimwe wanjye abe ari we ugihabwa.”

Icyakora, yongeyeho ko mu gihe cyose icyo umuvandimwe we akeneye cyagombye kuva mu byo atunze kandi akaba afite ubushobozi bwo kuba yakibona, nta cyamubuza kumufasha kugira ngo ubuzima bwe bwiza buboneke.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top