Nyuma y’igihe kinini atumvikana kuri micro za Radio, Rugaju Reagan yongeye gususurutsa abumva Radio 

Umunyamakuru w’imikino n’isesengura Rugaju Reagan yongeye kumvikana kuri radiyo, nyuma y’igihe kinini atagaragara ku mikoro. Kuri uyu wa Mbere, tariki ya 8 Nzeri 2025, yakiranwe urugwiro n’abakunzi b’itangazamakuru ubwo yitabiraga ikiganiro Magic Line Up cya Magic FM.

Iri garuka rye ryari ritegerejwe cyane, kuko kuva yava mu buroko ndetse bikavugwa ko yaba yarirukanwe muri RBA, yari atarongera kugaragara mu biganiro by’itangazamakuru. Uyu mugoroba rero wagaragaye nk’umunsi w’amateka, kuko Rugaju yagarutse mu buryo bwihariye, yongera gususurutsa abumva radio mu buryo bw’isesengura rye rihariye.

Mu kiganiro Magic Line Up, Rugaju yagaragaje ko agifite ubuhanga n’imbaraga bimuranga mu biganiro, ndetse atangaza amagambo akora ku mitima y’abakunzi be, avuga ko n’ubwo yanyuze mu bihe bikomeye, yishimira kongera kubana n’abumva itangazamakuru. Uburyo yakiriwe n’abanyamakuru ba Magic FM ndetse n’abafana bwatumye benshi bavuga ko ari “intangiriro nshya” mu rugendo rwe rw’itangazamakuru.

Ubutumwa bw’abakunzi b’iyi radiyo ku mbuga nkoranyambaga bwari bwinshi, bamwe bavuga ko “umwumbati w’isesengura” agarutse, abandi bakemeza ko “itangazamakuru ry’imikino ryari ryarabuze icyanga” atarimo.

Igaruka rya Rugaju Reagan kuri Magic FM rikomeje kwibazwaho n’abakurikiranira hafi itangazamakuru mu Rwanda, aho benshi bemeza ko ari ikimenyetso cy’uko uyu munyamakuru akiri mu mitima y’abafana be kandi agifite umwanya ukomeye mu biganiro by’imikino.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top