Nyuma yuko Niyomugabo Claude avunnye Victor Osman mu kibuga agahita anamusanga hanze y’ikibuga akamukorera igikorwa gitunguranye, nubundi byarangiye avanwe mu ikipe y’igihugu  – VIDEWO 

Rutahizamu ngenderwaho w’Ikipe y’Igihugu ya Nigeria, Victor Osimhen, ntabwo ari mu bakinnyi bazitabazwa na Super Eagles ubwo izaba ikina na Afurika y’Epfo nyuma y’uko avunikiye mu mukino wabahuje n’Amavubi.

Ku wa Gatandatu, tariki ya 7 Nzeri 2025, ni bwo Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda yakinnye n’iya Nigeria mu mukino w’Umunsi wa Karindwi mu yo gushaka itike yo kujya mu Gikombe cy’Isi cya 2026.

Uyu mukino ugeze ku munota wa 28, Niyomugabo Claude wari mu bwugarizi yahuye na Victor Osimhen washakaga kumusiga ngo atere mu izamu yamuturutse inyuma amuterana umupira awohereza muri koruneri.

Osimhen yitaweho n’abaganga ndetse akomeza gukina ariko ku munota wa 35 asaba ko yasimbuzwa avamo hajyamo Cyriel Dessers.

Nyuma yuko uyu mukino urangiye, abantu benshi batunguwe cyane na videwo yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga igaragaza uyu mukinnyi Niyomugabo Claude asohoka hanze akajya kureba Osman kugirango amusabe imbabazi.

Aya mashusho agaragaza Osman na Claude barimo baburana, gusa Claude amusaba imbabazi amusobanurira uko byagenze. Reba AMASHUSHO.

Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, tariki ya 7 Nzeri, abaganga ba Super Eagles bavuze ko uyu mukinnyi wa Galatasaray S.K. yagize imvune adashobora gukiniraho mu mukino ukurikira uzabahuza na Afurika y’Epfo ku wa Kabiri, tariki ya 9 Nzeri.

Uyu uzaba ari umukino Nigeria igomba gutsinda byanze bikunze kugira ngo byibuze yizere kujya mu makipe ashobora gukina Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada.

 

Victor Osimhen ni umwe mu bakinnyi ngenderwaho ba Nigeria

 

Niyomugabo Claude ni we washyize hasi Victor Osimhen

 

Victor Osimhen yavunikiye mu mukino w’Amavubi

 

Victor Osimhen yavuriwe mu kibuga ariko asaba gusimbuzwa

 

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top