Utinda mu nyama ugacyura amagufwa! Umukobwa wari kuzarongorwa na Niyitegeka Gratien (Papa Sava) agiye kurongorwa n’undi musore kubera uburanga bwe

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakomeje kwibaza cyane ku iherezo rya Niyitegeka Gratien mu bijyanye n’urushako nyuma yuko umwe mu bakobwa bahabwaga amahirwe ko ashobora kurongorwa nawe, agiye kurongorwa n’undi musore.

Uyu mukobwa Igihozo Nshuti Mireille wamenyakanye cyane muri filime ari kumwe na Gratien inshuro nyinshi ndetse akaba ari inshuti idasanzwe ya Gratien, benshi bari baramaze kwishyiramo ko ariwe bazabana ariko batunguwe no kubona agiye kurongorwa n’undi musore.

Abantu bakoresha imbaraga nkoranyambaga cyane cyane urubuga rwa X rwahoze ari Twitter bakomeza kugaragaza impungenge ko Papa Sava byazarangira afashe umwanzuro wo udashaka umugore ubuzima bwe bwose bitewe n’uko babona abakobwa beza bose bamugaragiye bagenda batwarwa gake gake.

Abantu benshi bari barashimiye Papa Sava uyu mukobwa bitewe n’uko ari mwiza, azi gukora kandi ngo baberanye, nyuma yo kubona ko rero bamumutwaye, bari kugira bati “Utinda mu nyama ugacyura amagufwa koko, Gratien aradutengushye, uwo twari tuziko bazabana baramujyanye”.

Kugeza ubu, uyu Mireille afite ubukwe tariki ya 12 z’ukwezi kwa 12 mu mwaka wa 2025 nk’uko byasohotse kuri invitation yagiye hanze iriho save the date ye na Emmanuel.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top