Ikipe y’igihugu Amavubi itsinze Zimbabwe yari yayakiriye mu gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026

Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi yigaragaje kuri uyu wa Mbere nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1-0, mu mukino waberaga mu Itsinda C ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026.

Iki gitego cyabonetse mu minota y’ingenzi cyahise gihesha u Rwanda amanota atatu akomeye, bituma rugira amanota 11 rukomeza kwicara ku mwanya wa gatatu mu itsinda. Ni intsinzi ifite agaciro kanini kuko ibaye iya mbere Amavubi abonye kuva umutoza Adel Amrouche yagirwa umutoza mukuru muri Gashyantare uyu mwaka.

Nubwo iyi ntsinzi ari ikimenyetso cy’iterambere, Amavubi aracyafite urugendo rurerure, kuko arushwa amanota atanu n’Ikipe ya Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere w’itsinda. Iyi yo ikaba ikomeza kugaragaza ubukaka, ndetse kuri uyu mugoroba saa Kumi n’Ebyiri igomba guhura n’ikipe ya Nigeria, umukino benshi bazirikana nk’ushobora guhindura byinshi mu mibare y’itsinda.

Ubu muri iri tsinda

1. Africa y’Epfo 16pts(-1)

2. Benin 11pts(-1)

3.Rwanda 11pts

4.Nigeria 10pts(-1)

5. Lesotho 6pts(-1)

6. Zimbabwe 4pts

Kuri ubu, Abanyarwanda benshi bakomeje kugaragaza ibyishimo ku ntsinzi y’uyu munsi, bavuga ko ari ikimenyetso cy’uko ikipe igenda yongera kwizera no kugarura icyizere mu bakunzi b’umupira w’amaguru.

Amavubi azakomeza gushaka amanota mu mikino isigaye kugira ngo akomeze guhatanira amahirwe yo kwitabira Igikombe cy’Isi cya 2026, izaba ari inshuro ya mbere u Rwanda rwaba ruryitabiriye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top