Umunyarwandakazi Nizeyimana Olive na Nyirahabineza Chantal mu kwezi gushize bagizwe abere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gitega mu Burundi nyuma y’amezi atandatu bafungiwe muri Gereza Nkuru ya Gitega bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda.
Gufatwa kwabo kwarabatunguye kuko bahamya ko ari abaturage basanzwe bakora imirimo idafite aho ihuriye n’inzego z’umutekano zo mu Rwanda, ariko Ubushinjacyaha bw’u Burundi bwo bwari bwaratsimbaraye, buhamya ko bari bagiye i Bujumbura mu mugambi wo guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Mu kiganiro na IGIHE, Nizeyimana yasobanuye ko we na Nyirahabineza binjiye mu Burundi banyuze ku mupaka wabwo na Tanzania wa Kobero, basabwa ibyangombwa, basobanuzwa ikibagenza, baragisobanura, berekana n’ubutumire (invitation) bahawe bwo kujya mu bukwe i Bujumbura.
Yagize ati “Twaje gufata imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Probox, turagenda tugeze i Gitega, umushoferi yaje gukora amakosa kuko hari aho Polisi yamuhagaritse yanga guhagarara.”
Yasobanuye ko ubwo iyi modoka yageraga imbere, abandi bapolisi bahagaritse uyu mushoferi, bamwaka ibyangombwa, basohora n’abagenzi barimo. Bamubwiye ko impamvu yanze guhagarara ari uko yari atwaye abari bagiye guhungabanya umutekano w’u Burundi.
Ati “Hafi hari ikigo cya Polisi. Batujyanayo, baradusaka, batwaka amagambo banga y’amatelefone yacu, tugira ngo birarangiye kuko nta kintu badusanganye kidasanzwe. Dutegereza ko biri burangira, turicara, nko mu masaa kumi n’imwe, haza OPJ aratubaza, dusobanura ibintu byose, tugira icyizere ko turi burekurwe cyane ko twumvaga ko nta kosa badufatiyemo.”
Nizeyimana yavuze ko mu masaa moya y’umugoroba, we, Nyirahabineza n’umushoferi bajyanywe muri kasho ya Polisi, bigera aho abapolisi babizeza ko bategereje lisansi yo gushyira mu modoka kugira ngo ibageze ku mupaka, basubire mu Rwanda.
Yasobanuye ko Umuyobozi mu ishami rya Polisi rishinzwe ubutabera (OPJ) yaje kubasubiza ibikapu bari bambuwe, ariko basanga isaha ya Nyirahabineza yibwe, ati “Mu kudusubiza ibikapu hari ibintu twabuzemo, biza kuba ikibazo, mugenzi wanjye abura isaha.”
Muri uwo mwanya, Nizeyimana na Nyirahabineza babajije OPJ irengero ry’iyo saha, uwo mupolisi ararakara, amenyesha inzego zo hejuru ko bamututse, ni bwo hafashwe icyemezo cyo kongera kubafunga.
Ati “Buracya mu gitondo isaha arayitugarurira ngo yayibonye ku bantu bakorana, ngo ’Mwebwe mubyihorere, icy’ingenzi ni uko mubonye ibyanyu’. Byari byabaye nko ku wa Gatatu, ku wa Kane ni bwo yatuzaniye isaha, ku cyumweru haza Umushinjacyaha Mukuru, aza kudukoresha statement ye, aragenda.”
Yasobanuye ko ku munsi wakurikiyeho bari bishimye bizeye ko bagiye gutaha, ariko si ko byagenze kuko ni bwo hafashwe icyemezo cyo kubohereza muri Gereza Nkuru ya Gitega, bahamara igihe kinini bahafungiwe kandi bataburanishwa.
Bigizwemo uruhare n’umuryango uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, muri Kamena Nizeyimana na Nyirahabineza baraburanishijwe, bashinjwa icyaha cyo kuba intasi z’u Rwanda. Ubushinjacyaha bwabasabiraga igifungo cya burundu, bo basaba kugirwa abere.
Tariki ya 22 Kanama, uru rukiko rwabagize abere ariko ntibahita bafungurwa kuko Ubushinjacyaha bwahawe iminsi yo kujurira. Byageze tariki ya 29 butarajurira, Minisiteri y’Ubutabera itegeka ko bafungurwa, barafungurwa ariko ibyangombwa byabo birimo pasiporo bikomeza gufatirwa.
Batashye bashima Imana
Bigizwemo uruhare na Ambasade y’u Rwanda i Bujumbura, tariki ya 3 Nzeri Nizeyimana na Nyirahabineza basubijwe ibyangombwa byabo byari byarafatiriwe, ku munsi wakurikiyeho bataha bakoresheje indege.
Nizeyimana yabisobanuye ati “Tariki 4 z’ukwezi kwa Cyenda ni bwo twaje. Tujya i Bujumbura, Ambasade idukatishiriza tike y’indege, turataha turaza.”
Yasobanuye ko Gereza Nkuru ya Gitega iha imfungwa ibiribwa bibisi birimo ibishyimbo n’ifu, zikishakira amakara yo kubiteka. Ahamya ko kubeshwaho na byo byonyine biba bigoye kuko biba bidahagije.
Ati “Mbese ni bya bindi utavuga ngo uzabaho kubera irasiyo baguhaye. Niba baguhaye ibishyimbo, niba baguhaye iyo fu, ariko nta makara baguhaye, byose ugomba kubigura. Ubwabyo ibyo baguhaye ntibizakugeza ku yindi minsi bazongera kubiguheraho. Noneho no kuba babiguhaye, nturi bubashe no kubona uburyo ubitunganya.”
Kubera ko gukoresha telefone muri Gereza Nkuru ya Gitega byoroshye, yasobanuye ko abarimo abo mu miryango yabo babohererezaga amafaranga, bakayifashisha mu buryo bwunganira imirire isanzwe y’imfungwa.
Ati “Muri rusange nta buzima bubi twigeze tuhagirira, urumva n’igihugu cyarahabaye. Baradufashije, inshuti, imiryango, uko bashoboye.”
Yavuze ko Imana ari yo yayoboye urubanza rwe, kuko bo batari kwishoboza kuruburana ngo batsinde. Ati “Ni Imana yabikoze. Natwe ubwacu ntitwavuga ngo ni uko turi abahanga mu kuburana.”
Nizeyimana yasobanuye ko muri Gereza Nkuru ya Gitega hari umusore w’Umunyarwanda uhafungiwe kuva mu 2021, ariko ntiyashoboye kumuvugisha ngo amusobanurire birambuye imiterere ya dosiye ye.