I kigali umusore yarongoye umugore arataka cyane birengeje urugero abuza abaturanyi gusinzira umwe avuze umutwe barawumena

Umusore witwa Uwamahoro Davide yakubiswe bikomeye n’umututranyi we witwa Uwineza Javier nyuma yo kumwiyama amusaba ko yajya areka kurara babasakuriza kubera ko we n’umugore we bataka cyane iyo bari gutera akabariro.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Muhororo akagari ka Kagugu umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigari, mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere.

Intandaro yikubitwa ry’uyu musore witwa Davide ni uko we n’abaturanyi bari bamaze iminsi biyama Janvier bamubwira ko arara abasakuriza iyo ari gutera akabariro n’umugore, bamusaba ko yajya abikora gake kuko ababuza gusinzira.

Davide avuga ko ubwo yari ageze mu rugo avuye ku kazi yasanze yibagiriwe urufunguzo mu nzu ariko akitabaza abaturage ngo bamufashe afungure yinjire mu nzuru, nibwo wa musore Janvier yamusanze imbere y’umuryango we ubundi atangira ku mubwira ati “Kandi sha wowe nzagukubita”.

Ubwo bari bahagararanye arimo amusaba ko yamufasha agafungura yakomeje amubwira ko yanamwica, ninabwo yafashe ingufuri nini iremereye ayimukubita mu musaya, umusore ahita akomereka cyane.

Uyu musore Davide avuga ko  yababajwe cyane nuko uwo Janvier amaze kumukubita ingufuri bahise bamucikisha ndetse n’ubuyobozi ntibugire icyo bumufasha, dore ko yagiye no kwa mudugudu agasanga nawe basa nkabamaze kumubwira ko nta kintu agomba kumufasha.

Uyumusore bita Janvier ukunda kurara asakuriza abaturage we n’umugore we kubera gutera akabariro, ngo yahise acika ndetse agenda yambaye akenda k’imbere gusa cyane ko no muri iryo joro yari ari kubikora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top