U Rwanda rwamaganye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje ingabo zarwo gukorera jenoside ubwoko bw’Abahutu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rufatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abasivili.
Inyito “Jenoside yakorewe Abahutu” muri Rutshuru yazamuwe na Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri RDC, Samuel Mbemba Kabuya, kuri uyu wa 9 Nzeri 2025 mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye i Genève mu Busuwisi.
Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, Volker Türk, yagaragaje ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga, abarwanyi ba M23 baherekejwe n’abasivili bafite imihoro n’abasirikare “bikekwa ko ari RDF” bateye amasambu menshi muri Sheferi ya Bwisha, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.
Iyi raporo ni yo Minisitiri Bemba yashingiyeho, amenyesha abagize Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko Türk yagombaga kuvuga ibirenze ibyo, akemeza ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bakoreye Abahutu jenoside.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Ishami rya Loni n’indi miryango mpuzamahanga ikorera i Geneva, Urujeni Bakuramutsa Manzi, yabwiye Perezida w’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko gushinjwa jenoside ari umurongo utukura.
Ati “Ni umurongo utukura ku gihugu cyacu, Bwana Perezida, gushinjwa jenoside mu gihe tuzi ko ibyo byemezwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga. Nta rwego rwigeze rubyemeza, bityo rero sinemera ko bivugirwa hano mu mbago za Loni kandi sinemera ko biba mubireba Bwana Perezida. Si ikirego turi bwemere.”
Ibirego bidafite ishingiro
Ambasaderi Bakuramutsa yagaragaje ko raporo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ziba zikeneye ibimenyetso byuzuye kandi bikabanza gusuzumwa, yibutsa ko iyakorewe i Rutshuru yashingiye ku biganiro bya telefone n’amashusho y’ibyogajuru bidashobora gutahura ubwoko bw’abantu.
Ati “Raporo ubwayo ivuga ku mbogamizi zo kuhagera no kwishingikiriza cyane ku buryo bwo gukusanyiriza amakuru kure, ku buryo butangaho amakuru bufunguye, nta kugera ku makuru. Ibyo birego bikomeye biba bigomba guherekezwa n’ibimenyetso bigenzuwe.”
Yavuze ko iyi raporo igaragaza ukubogama gukomeye kuko yagarutse kuri M23 inshuro 110, inshuro 65 ku Rwanda cyangwa RDF, 42 kuri FARDC, 42 kuri Wazalendo, 15 ku mutwe w’iterabwoba wa FDLR, indi mitwe ivugwaho 23.
Ambasaderi Bakuramutsa yagaragaje ko raporo ya Komisiyo ya Loni ishinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu igaragaramo kwirengagiza nkana ko muri RDC hakorera imitwe irenga 200 irimo iyifatanya na Leta ya RDC, abacancuro n’ingabo z’u Burundi.
Yibukije ko u Rwanda ari igihugu gitanga umusanzu ukomeye mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro mu mahanga, bityo ko rutazemera gukomeza gushinjwa ibirego bidafite ibimenyetso.
Ati “Ntabwo tuzakomeza gushinjwa ibi birego. Ibimenyetso bifatika ntabwo bikwiye kwingigirwa kandi kurenga kuri iryo hame bizakomeza gutungwa urutoki igihe cyose.”
Ambasaderi Bakuramutsa yagaragaje ko iyi raporo yirengagiza imvugo zenyegeza urwango zikangurira abantu kwica Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, cyane cyane mu misozi ya Minembwe ituwemo n’Abanyamulenge.
Nta bushake bwo gusenya FDLR
Tariki ya 27 Kamena, u Rwanda na RDC byagiranye amasezerano y’amahoro bibifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Mu ngingo z’ingenzi harimo gusenya FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi u Rwanda rwashyizeho.
Ambasaderi Bakuramutsa yasobanuye ko na mbere yaho, haba imbere y’ibihugu bigize umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, akanama ka Loni gashinzwe umutekano n’imiryango yo mu karere, Leta ya RDC yemeye gusenya uyu mutwe ariko ntiyabyubahiriza.
Ati “FDLR ishyigikiwe na RDC yahawe ibikoresho, ihabwa ubushobozi, ihabwa umwanya wo kwinjiza abarwanyi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa RDC.”
Muri iyi nama ya Geneva, Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yashinje u Rwanda gufasha M23 kandi ko nibikomeza, ikibazo cya FDLR, icy’impunzi n’imvugo zibiba urwango bitazakemuka.
Muyaya yagize ati “Ku kibazo cy’imvugo zibiba urwango, impunzi na FDLR, ibi bibazo byose ntibizakemuka mu gihe ingabo z’u Rwanda zikomeje gufasha abazishamikiyeho mu gihugu cyacu, mu gihe zinakomeje gukora ibyaha byagaragajwe na Minisitiri w’Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu.”
Hashingiwe ku masezerano ya Washington, Leta ya RDC yari yemeye gusenya FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90. Gusa mu nama y’urwego rw’umutekano ruhuriweho yabereye muri Ethiopia mu ntangiriro za Kanama, yanze gutangira kubishyira mu bikorwa.