Nyuma y’igihe kitari gito atumvikana ku maradiyo, umunyamakuru Mucyo Antha, ukunzwe n’abakunzi b’imikino n’ibiganiro binogeye amatwi, agiye kongera kumvikana ku maradiyo yo mu Rwanda.
Antha, uzwi nk’inararibonye mu gusobanura no gutanga amakuru ajyanye n’imikino, aragaruka mu kiganiro cya Radio B&B Kigali 89.7 FM nk’umutumirwa mu kiganiro “B&B 2 to 6” gicaho hagati ya saa munani na saa kumi n’ebyiri z’amanywa.
Uyu munyamakuru, uheruka gukora ibiganiro byakunzwe na benshi mu bakunda siporo kuri Radio TV 10 ari naho yasoreje umwuga w’itangazamakuru , yitezweho gusangiza abamukunda byinshi ku rugendo rwe, ubunararibonye ndetse n’imyumvire afite ku iterambere ry’imikino mu Rwanda.
Abakunzi b’imyidagaduro n’imikino bategereje kumva ibyo azagarukaho, cyane ko amaze kubaka izina rikomeye muri uru rwego.
Ikindi kandi akaba akubutse muri gereza ya gisirikare ku Murindi aho yari afunganwe n’abandi bagera kuri 28 bashinjwa gukoresha amafaranga ya Minisitiri ya gisirikare yatanze ubwo APR FC yajyaga gukina na Pyramids yo mu Misiri.
Iki kiganiro kiraca ku B&B Kigali FM 89.7, kikaba gishobora no gukurikirwa imbonankubone kuri YouTube no ku mbuga nkoranyambaga za radiyo.