Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda, RSSB, rwatangaje ko ruri gukora inyigo yo gushyiraho uburyo abakoresha Ubwisungane mu Kwivuza (Mutuelle de Santé) bashaka kubona serivisi igena ariko mu buryo bwihariye, bajya bongera amafaranga ku yo batangaga y’umusanzu usanzwe, na bo bikabafasha gufatwa mu buryo bw’icyubahiro.
Byagarutsweho mu kiganiro ubuyobozi bw’uru rwego bwagiranye n’itangazamakuru kuwa 10 Nzeri 2025.
Dr. Hitimana Regis ushinzwe ibigenerwa abanyamuryango muri RSSB, yavuze ko hari igihe umuntu aba adafite umwanya wo kunyura mu nzira zose ziteganywa ku bafite Mutuelle basanzwe, bityo ko hari uburyo azajya yongeraho amafaranga bigatuma abasha kubona serivisi RSSB itanga mu buryo bw’imena.
Yagize ati “Turi gushaka uburyo hajyaho ubwisungane mu kwivuza bwisumbuyeho (CBHI+), aho abantu bari muri Mutuelle ariko bifuza kubona ibyo Mutuelle igena ariko mu bundi buryo, urugero nko kubona icyumba cyihariye, kubonana na muganga usimbutse ikigo nderabuzima…harimo abantu bafite agaciro k’umwanya wabo bavuga bati njye ndashaka kubona ibi ngibi muri ubu buryo,”
Dr. Hitimana yongeyeho ko nubwo uwo muntu azafatwa mu buryo bwihariye, ariko serivisi azahabwa n’ubundi ni iziri ku rutonde rw’izemewe na Mutuelle.
Ati “Nubwo ari rwa rutonde Mutuelle yemera ariko ukabibona mu buryo bukorohoye, bakaba banatanga n’amafaranga menshi kurusha, turi gukora uburyo bazajya barenza ku musanzu umunyamuryango wa Mutuelle atanga, natwe tukabahereza ibijyanye n’ibyo bifuza ariko twakoreye imibare. Biri mu nyigo ubu ngubu kuburyo mu minsi mike tuzatangaza ibyavuye muri iyo nyigo.”
Mu kurushaho kunoza imitangire ya serivisi ku banyamuryango bayo muri rusange, by’umwihariko abakoresha Mutuelle de Sante, RSSB yanagarutse ku kibazo cy’ibura ry’imiti gikunze kugaragara mu mavuriro amwe n’amwe, igaragaza ko hari imbaraga ziri gushyirwa mu kugishakira umuti.
Dr. Hitimana yavuze ko RSSB iri gukorana na Minisiteri y’Ubuzima ndetse na Rwanda Medical Supply (RMS), kugira ngo ibibazo bihari bituma imiti rimwe na rimwe itaboneka gikemuke.
Yagize ati “Kuko iboneka hasi [ibigo nderabuzima] kuruta hejuru [ku bitaro], kuko uko ujya mu bitaro ni ko urutonde rw’imiti rwiyongera bakagombye kuba bafite, kubura umwe cyangwa ibiri ni ibintu bishoboka, icya kabiri ni uko n’ibitaro bishobora kugira ibintu byinshi bibazwa, ugasanga wenda imiti ntihawe agaciro nk’uko bigenda mu bigo nderabuzima, ubundi ikigo nderabuzima kidafite imiti gishatse cyafunga.”
“Bimwe mu byo turi kuvugana na RMS ni uko twarebye ibitaro bikunda kugira ibibazo byo kubura imiti, tunavugana na byo, ubu turi gukora mu buryo dukorana, tugakorana n’abantu bamenyereye ubucuruzi bw’imiti bakaba ari bo baza gukora mu bitaro…ya farumasi imenyereye iby’ubucuruzi bw’imiti akaba ari yo iza gukorera mu bitaro, akaba ari yo tuzajya tubaza ko imiti ihari, kuko bo baba bashobora kuyigura muri RMS cyangwa ahandi.”
Yavuze ko kuri iyo gahunda, ubu RSSB yamaze kubona abafatanyabikorwa babiri bagiye gutangira mu bitaro bike nk’isuzuma, haherewe kuri bya bindi byaburaga imiti.