Kigali Nyamirambo ahazwi nka Rwamara habereye amahano adasanzwe muri iki gihugu, aho abasore batatu batangiriye umukobwa ku muhanda baramukubita baranamutemagura.
Ni ibintu bidasanzwe, dore ko noneho byabereye no ku muhanda aho abantu batakeka ko ubwambuzi nk’ubwo bwahabera.
Uwafashe videwo yahise akwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga gusa abantu ntibabyishimiye nagato kuko bavuga ko uwo muntu yakabaye atabara mu kimbo cyo gufotora.
Andi makuru avuga ko Police yamaze kwinjira muri iki kirego. Reba video.
Kigali-Nyamirambo muri iri joro abasore batatu bafashe umukobwa baramutemagura ku muhanda bamwambura ibyo yari afite.