Nta muntu wazana ibyo guhungabanya umutekano w’u Rwanda ngo bimuhire! Ukekwaho gutega grenade mu muhanda yafashwe

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yatangaje ko umuturage w’imyaka 51 wo mu Karere ka Nyanza, akekwaho uruhare mu gutega grenade mu muhanda, yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yavuze ko uwatawe muri yombi akurikiranyweho gutunga intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, icyaha gihanwa n’amategeko.

Yabwiye UMUSEKE dukesha iyi nkuru ko ukekwaho iki cyaha afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Muyira.

CIP Kamanzi avuga ko inzego z’umutekano zateguye iyo grenade kugira ngo idakomeretsa abaturage, ariko ibyo bidakuraho ko ukekwa akurikiranwa.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko intwaro zifite abo zagenewe mu buryo bw’amategeko, ku buryo n’umuturage wayishaka hari ibyo asabwa kubahiriza.

Abaturage barasabwa kudahishira abo babona bafite intwaro mu buryo butemewe n’amategeko, kandi abakora ibyo byaha Polisi itazabihanganira.

Amakuru avuga ko uyu watawe muri yombi, hashize igihe kinini yarasezerewe mu gisirikare, hakaba hari abaturage bavuga ko bigeze kubona akenyeye iyo grenade ku mukandara, ariko we arabihakana.

Uyu ukekwaho gutega grenade mu muhanda atuye mu Mudugudu wa Gicumbi, Akagari ka Mututu, mu Murenge wa Kibirizi, mu Karere ka Nyanza gusa grendade yasanzwe mu wundi Mudugudu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top