Nyamirambo! Nyuma y’amashusho akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga muri iri joro agaragaza abasore 3 bafashe umukobwa baramutemagura ku muhanda bamwambura ibyo yari afite, Polisi ihise itangaza – Videwo 

Nyuma y’amashusho akomeje gusakara ku mbuga nkoranyambaga, agaragaza umukobwa uri gukubitwa ndetse agasahurwa n’abasore batatu, Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yamenye ayo makuru kandi yatangiye ibikorwa byo gushakisha abagize uruhare muri ubwo bugizi bwa nabi.

Mu butumwa yashyize ku rukuta rwayo rwa X (Twitter), Polisi yagize iti: “Muraho, aya makuru twayamenye kandi ababikoze barimo gushakishwa. Turashimira abaturage batugejejeho amakuru y’ibanze. Murakoze.”

Aya mashusho yafashwe mu ijoro ryo kuri uyu wa Kane, ahabereye icyo gikorwa muri Nyamirambo, mu muhanda unyura i Rwampara. Agaragaza abasore batatu batega umukobwa mu nzira, bamufata ku ngufu, bakamukubita ndetse bakanamutemagura n’umuhoro, mbere yo kumwambura ibyo yari afite byose.

Ibyo byabaye byatumye abantu benshi bacika ururondogoro ku mbuga nkoranyambaga, bavuga ko bikwiye kurandurwa burundu ko kandi abakoze ubwo bugizi bwa nabi bakwiriye gukurikiranwa n’amategeko.

Polisi y’u Rwanda ikomeje gusaba abaturage gukomeza gutanga amakuru y’ahagaragara ibikorwa nk’ibi, kugira ngo abanyabyaha bafatwe vuba batarongera kugirira abandi nabi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top