Hashyizwe hanze ifoto y’umwe mu basore batemaguye wa mugore i Nyamirambo, ndetse bagaragaza n’umugore batemye, bashyira hanze n’iyu muntu wagerageje gutabara nawe bakamutema – AMAFOTO

Hashyizwe hanze ifoto y’umwe mu basore batemaguye wa mugore i Nyamirambo, ndetse bagaragaza n’umugore batemye, bashyira hanze n’iyu muntu wagerageje gutabara nawe bakamutema.

Nyuma yuko ku mbuga nkoranyambaga hasakaye amashusho y’abasore batatu bari kugirira nabi umudamu, bakamukubita ndetse bakamutema, ubu Police yamaze gut muri yombi umwe muri bo ku bufatanye n’abaturage.

Nyuma yuko Police kandi ifashe uyu musore, abantu byatumye batangira kwifuza kureba uwo musore wakoze amahano, ndetse imwe mu ifoto ikomeje kuzenguruka imbuga nyinshi ivuga ko ariwe.

Siwe gusabbifuje kumenya kuko bagize amatsiko yo kureba uwahohotewe, cyane ko benshi mu ba YouTube ubu views zigiye kuboneka.

Nubwo bariya basore bahohoteye uriya mugore, siwe gusa batemye kuko batemye n’umunyerondo ubwo yari agerageje kubakurikira kuko bari bakoze ibyaha.

Police y’u Rwanda yatangaje ko igikomeje iperereza ngo ifate n’abandi mu gihe hari amakuru avugwa ko hari undi waba ucyekwaho wafashwe n’abaturage.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top