Imirwano ya Wazalendo na FARDC ngo yateguwe n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yamaganye Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, washinje ingabo z’u Rwanda kuryanisha ingabo z’igihugu cye (FARDC) n’ihuriro Wazalendo.

 

Wazalendo baherutse gukorera imyigaragambyo ikomeye mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, basaba ko Brig Gen Gasita Olivier wagizwe Umuyobozi wungirije w’akarere ka gisirikare ka 33 ushinzwe ibikorwa by’igisirikare n’ubutasi, asubira iyo yavuye kuko ngo ni Umunyarwanda.

 

Kuri uyu wa 12 Nzeri 2025, Muyaya yatangaje ko intumwa za Guverinoma ya RDC ziyobowe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu, Jacquemain Shabani Lukoo, zamaze kugera muri Uvira kugira ngo zitege amatwi abo mu byiciro byose, zihoshe umwuka mubi uri hagati yabo.

 

Muyaya yagaragaje ko ibikorwa byo kuryanisha abo muri Uvira byateguwe n’ingabo z’u Rwanda n’umutwe witwaje intwaro wa M23, kandi ngo ni byo byabyaye imyigaragambyo yo kurwanya Brig Gen Gasita.

Minisitiri Nduhungirehe yasubije Muyaya ko icengezamatwara rye ridashobora guhisha ubugizi bwa nabi bwa Wazalendo muri Uvira, burimo kwanga ko Brig Gen Gasita akora inshingano ze no guhagarika umuhango wo gushyingura Col Gisore Patrick; ibaziza ko bavutse ari Abatutsi.

 

Yibukije Muyaya ko Wazalendo iherutse kumenyesha Abanyamulenge n’abandi Banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi ko bafite iminsi 10 yo kuba bavuye muri RDC “Bagasubira ‘iwabo’ mu Rwanda”, ikanaha abana intwaro kugira ngo bajye kwica abo yita Abanyarwanda baba muri RDC.

 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko ku mugaragaro, Wazalendo yakubise Abanye-Congo b’Abatutsi n’abandi basivili, irabatwika, ibandagariza ku karubanda, kandi ko ari yo iherutse kwirukana abanyeshuri n’abarimu mu mashuri yo muri teritwari ya Walungu na Kabare mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ibamenyesha ko uzayasubiramo azicwa.

Yagize ati “Nubwo ibi byaha byose byakorewe mu ruhame, bigafatirwa amashusho, agashyirwa ku mbuga nkoranyambaga, bigakorwa mu gihe drones za Kinshasa zikomeje kurasa amakompora ku Banyamulenge, Patrick Muyaya aracyagarura umuvuno we w’urwango, anahimba ibirego bisa na byo.”

 

Minisitiri Nduhungirehe yibukije Muyaya ko Leta ya RDC isanzwe ifasha umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari yo yaremye ihuriro ry’abajenosideri rya Wazalendo, iriha intwaro n’amafaranga, rikora ibyaha ku manywa y’ihangu, kandi ko umuryango mpuzamahanga ubibona ariko ntugire icyo ubikoraho.

 

Yagaragaje ko mu gihe Leta ya RDC yananiwe kugenzura Wazalendo, itagomba guhisha amakosa yakoze yo kurema iri huriro no gukomeza kurishyigikira mu gihe rikomeje ubugizi bwa nabi, ahubwo ko igomba kwirengera ingaruka z’ibikorwa byaryo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top