Mu myaka yashize, mu Rwanda humvikanye inkuru idasanzwe ivuga kuri Umwali Alice, umukobwa wavuzwe ko yagiye ikuzimu akamarayo icyumweru, nyuma akagaruka ku isi. Uyu mukobwa nyuma yo gusubira mu buzima busanzwe yaje gukizwa, yitwa Rebecca, ubu akaba ari umuvugabutumwa uzenguruka hirya no hino atangaza Ubutumwa Bwiza, afatanyije n’umugabo we bafitanye abana babiri.
Ubuhamya bwe bwigeze gukwirakwizwa cyane mu bitangazamakuru bya gikirisitu no mu nyandiko, ndetse hari n’amajwi ye yakwirakwiye mu myaka ya za 2000, ateza ubwoba benshi, bamwe bakabyuka batotezwa n’inzozi mbi. Nyuma y’igihe kinini, aya majwi yongeye gucishwa ku mbuga nkoranyambaga mu buryo bw’amashusho (video clip), bituma abantu batandukanye bongera kuyibuka no gutanga ibitekerezo.
Kuva iyo videwo yajya hanze, abantu benshi basangije uko bumva ubu buhamya, bamwe babwibuka nk’inkuru yabateye ubwoba mu bwana, abandi bagaragaza gushidikanya, abandi nabo bakabufata nk’urwenya.
Umwe mu banditse kuri TikTok yagize ati: “Ariko ubu nibwo ntekereje ko nshobora kuba narabeshywe”.
Undi nawe yongeraho ati: “Harabantu bamenye ubwenjye cyera”.
Hari n’ababonye ko ibyo Umwali Alice yavugaga byari bikomeye cyane ku buryo byateye ubwoba benshi mu gihe cyabo. Uwitwa uwimbabazijoyce yagize ati: “Reba nukuntu ari serious”.
Hari abashimangiye ko bari barabyibagiwe, ariko ubu videwo yongeye kubibutsa ibihe bya kera. Uwitwa ta_rasa__ yagize ati: “Kandi ubu azi ngo twarabiyibagiwe”.
Abandi nabo babifashe mu buryo bwo guseka no gukora urwenya. Urugero, wilsonkaremera yaravuze ati: “Cyaze weed zibaho ”.
Hari n’abatangiye kwibaza byinshi ku byerekeye ubuhamya bwe, bamwe bakavuga ko ibyo yabonye byari ibintu bikomeye cyane: “Ariko nkubu bwenge yabukuyehe kiriya gihe koko chn cyazzz, uzabazwa byinshi! inama yinshishi”.
Inkuru ya Umwali Alice (Rebecca) iri mu zatangaje benshi mu Rwanda, ikaba yaragize ingaruka zitandukanye: bamwe byabateye kwizera no gusubiza amaso ku Mana, abandi ibatera ubwoba, abandi ikaba yarabaye isomo ribafasha gukura amaso ku nshuti mbi n’ibishuko by’isi.
Ubu, nyuma y’imyaka myinshi, kuba iyi videwo yongeye gusakara bigaragaza ko aya mateka akiri ku mitima ya benshi, kandi ko agikomeza kuganirwaho nk’inkuru yaciye mu buzima bwa benshi mu bwana bwabo.