Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, kuri Kigali Pele Stadium, habereye umukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda 2025/2026, wahuje amakipe akomeye Kiyovu Sports na Rayon Sports.
Uyu mukino wari uryoheye ijisho ndetse witabiriwe n’abafana benshi, by’umwihariko abakunzi b’aya makipe yombi akunze kwiharira igikundiro mu Rwanda.
Ku munota wa 42’, rutahizamu wa Rayon Sports, Ndikumana Asman, yafunguye amazamu ku gitego cyiza cyateye impundu abafana b’iyi kipe yambara ubururu n’umweru. Icyo gitego cyabaye ikimenyetso gikomeye ko Rayon Sports yazanye intego yo gutangira shampiyona neza.
Nyuma y’umukino ukomeje kuba ukomeye, amakipe yombi akomeza guhangana, ariko amahirwe yisuka cyane kuri Rayon Sports. Ku munota wa 92’ w’umukino, ubwo bari bamaze kongeraho iminota itatu y’inyongera, Ndikumana Asman yongeye gutsinda igitego cya kabiri cy’umutwe, ashyiramo itandukaniro ryafashije Rayon Sports kurangiza umukino itsinze ibitego 2-0.
Umukino warangiye Rayon Sports yegukanye amanota atatu ya mbere muri shampiyona nshya, mu gihe Kiyovu Sports yatangiye nabi imbere y’abafana bayo.
Byitezwe ko aya makipe yombi azakomeza guhatana mu buryo bukomeye muri iyi shampiyona, kuko buri yose ifite intego yo kwegukana igikombe cya 2025/2026.