Abafana ba Rayon Sports basubije KNC nyuma kubera amagambo aherutse gutangaza kuri rutahizamu wabo Ndikumana Asman

Nyuma y’uko Ndikumana Asman, rutahizamu mushya wa Rayon Sports, yongeye kwigaragaza mu mukino wa shampiyona afungura ibitego bibiri batsinze Kiyovu Sports kuri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports ntibatinze kugaruka ku magambo aherutse gutangazwa na Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles (KNC).

KNC yari aherutse kunenga uyu mukinnyi ubwo Rayon Sports yakinaga umukino wa gishuti na Vipers SC, aho Asman yatsinze ibitego 2 muri 4 ikipe ye yatsinze. Icyo gihe, KNC yavuze amagambo abafana ba Rayon Sports batigeze bishimira, agira ati: “Ibitego by’uriya Murundi ni nk’ibya Bingi Belo. Uzi indirimbo zaririmbwe Bingi Belo? Asman asobora kuzongera kubona igitego Yezu agarutse. Biriya bitego na byo ni ibigurano.”

Aya magambo KNC yavuze yabaye nk’ugutera igipfunsi mu gituza abafana ba Rayon Sports, kuko bumvaga ko ari ugusuzugura rutahizamu wabo mushya.

Nyuma y’uko Ndikumana Asman yongeye kwigaragaza mu mukino ukomeye wo gufungura shampiyona atsinda ibitego 2, abafana ba Rayon Sports (aba-Rayon) bahise basubiza KNC binyuze mu mbuga nkoranyambaga n’ahandi, bavuga ko uyu mukinnyi atari uw’ibicurano nk’uko yabivuze, ahubwo ari rutahizamu ufite impano yo gutsinda.

Bamwe mu bafana bagize bati:

  • “Niba ibi ari ibigurano, ubwo Rayon Sports izaba ifite shampiyona yuzuye ibigurano.”
  • “KNC yakabaye yicishije bugufi kuko Ndikumana yerekanye ko ari umunyabigwi.”
  • “Ntuzongere gusuzugura Abanyarwanda bakunda Rayon, kuko uyu musore agiye gutwereka byinshi.”

Ubu, Ndikumana Asman ari mu bakinnyi bakomeje kwitabwaho cyane, kuko mu mikino ibiri gusa amaze kwerekana ko ashobora kuba igisubizo Rayon Sports yari imaze iminsi ishakisha mu busatirizi bwayo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top