Umugore witwa Oliver yagaragaje inkuru idasanzwe imbere y’umunyamakuru ubwo yasobanuraga uburyo yagiye agira ibibazo bikomeye mu mubano we w’abashakanye, aho akavuga ko igihe cyose agiye gukora imibonano mpuzabitsina n’umugabo we igitsina cye gihita kibura.
Uyu mugore avuga ko ubuzima bwe bw’urukundo bwatangiye mu buryo busanzwe, ubwo yari mu mashuri yisumbuye. Yagize inshuti y’umusore biganaga, amufasha kwiga kugeza arangije amashuri yisumbuye. Nyuma y’igihe, uwo musore yongeye kumushyigikira mu buryo bukomeye, amwishyurira kaminuza kugeza arangije. Oliver avuga ko icyo gihe yumvaga nta kabuza bazabana nk’umugore n’umugabo.
Nyamara, amaze kurangiza amashuri, Oliver yatangiye kumva atacyiyumvamo uwo musore wamufashije. Yagerageje kumusobanurira ko atakimukunda, ariko undi ntiyabyakire neza. Nyuma y’igihe, Oliver yahise yinjira mu rukundo n’undi musore wari inshuti ye, amwiyumvamo kurusha uwa mbere. Nyuma y’igihe gito bakoze ubukwe, ariko uwo musore wamuhaye inkunga yo kwiga arababara cyane, nk’uko Oliver abyivugira.
Oliver avuga ko mu rugo rwe rushya ibintu byatangiye kugenda neza, kugeza ubwo bageze mu buriri. Yahishuye ko igihe cyose bashakaga gukora imibonano mpuzabitsina igitsina cye gihita kibura, bikamera nk’aho gihindutse umubiri usanzwe, umugabo we agashaka kukikoraho akabona ntaho kiri. Ati:
“Twajya gukora ibintu, igitsina kikabura. Najya hanze, ngiye mu bindi nkabona kirahari, nkahamagara umugabo wanjye nawe akakibona. Ariko twasubira mu cyumba ngo dukore gahunda, kikongera kubura. Byabaye ibintu byaduteye ubwoba cyane.”
Umunyamakuru yamubajije uko umugabo yabyakiraga, Oliver asubiza ati:
“Yabaga asa n’ukurakara ariko akanga kubigaragaza cyane. Hari ubwo yinjiraga mu nzu ntansuhuze, ariko ukabona afite agahinda. Jyewe ubwanjye namubwiye ko niba bikomeje bityo, byaba byiza nasubiye iwacu akashaka undi mugore ushoboye kumushimisha.”
Oliver akeka ko ibibazo bye bishobora kuba bifitanye isano n’uwo musore wamwishyuriye amashuri, kuko igihe batandukaga yamubwiye ko azabona amahoro ari uko yamwishyuye amafaranga yose yamurihiye. Oliver avuga ko ashobora kuba yararozwe, kuko ibibazo bye byatangiriye nyuma yo gushakana n’undi mugabo.
Kugeza ubu, Oliver aracyabana n’umugabo we, ariko avuga ko uyu mugabo yamweretse kwihangana gukomeye kuko yanze gushaka undi mugore n’ubwo ubuzima bwabo bw’uburyo bw’imibonano butameze neza.
Iyi nkuru ikomeje gutera benshi kwibaza niba koko ari ikibazo cy’uburozi cyangwa ari ikibazo cy’ubuzima bwo mu mutwe n’imitekerereze (psychologique), dore ko hari abavuga ko ibintu nk’ibi bishobora guterwa no kuba umuntu afite igihunga, agahinda cyangwa amarangamutima akomeye afitanye isano n’amateka y’ubuzima bwe.
Ariko ku ruhande rwa Oliver, icyizere cye gikomeje kuba kimwe: akeka ko uwahoze ari umukunzi we ari we watumye agira ibi bibazo kugeza n’ubu.