Igisobanuro cyo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare, inyungu yitezwe n’ubuzima bw’i Kigali icyo gihe

Iminsi isigaye irabarirwa ku ntoki kugira ngo u Rwanda rwakire Shampiyona y’Isi y’Umukino w’Amagare izabera mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025.

Ni shampiyona ubusanzwe ikunda kubera ku Mugabane w’i Burayi, aho mu nshuro imaze kuba, inshuro 11 ari zo zonyine yabereye hanze y’uyu mugabane.

Ni mu gihe Kigali uzaba umujyi wa mbere wo ku Mugabane wa Afurika uzakira iri rushanwa rimaze imyaka 103 rikinirwa mu bihugu binyuranye.

Ntabwo byabaye impano kugira ngo u Rwanda ruhabwe kwakira iyi Shampiyona y’Isi kuko muri Nzeri 2021, rwahawe ubu burenganzira nyuma yo guhigika Maroc, ikindi gihugu cya Afurika cyifuzaga kuyakira.

Bivuze iki kuba u Rwanda rwaragiriwe icyizere cyo kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare?

Mu kiganiro Urubuga rw’Itangazamakuru cy’Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), cyabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025, Umunyamabanga wa Leta ya muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko kuba u Rwanda rwarahawe iri rushanwa ari uko ari igihugu gifite umuco w’igare kandi cyakira neza ibikorwa bitandukanye.

Ati “Bivuze ko u Rwanda ni igihugu cyiteguye, gifite umuco wa siporo ariko binarenze ibyo, ni igihugu kimenyereye kwakira binyuze mu gutegura neza. Ari abaza badusanga, ari abategura, ari abo bireba bose bakanyurwa.”

Yakomeje agaragaza ko kuba u Rwanda rwarabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare, byari ikibazo cy’igihe.

Ati “Hari ibyo birebwaho; kuba turi igihugu gihora gishaka kuba ikirenga, ariko hari n’uwo muco w’igare. Turi igihugu aho igare rikoreshwa mu buzima bwa buri munsi; mu guhaha, mu ngendo ariko na none muri siporo nka Tour du Rwanda imaze imyaka irenga 20 ari ubukombe ku rwego rw’Isi n’andi masiganwa ategurwa.”

“Hari hageze ko dutumira n’Isi ikaza guteranira mu misozi 1000 y’u Rwanda ariko by’umwihariko i Kigali kugira ngo icyo na cyo kijye mu byo twakira kandi bikagende neza.”

Iyi Shampiyona izahuza ibihangange ku Isi yose, ndetse mu bakinnyi bakomeye bazitabira iri rushanwa harimo nimero ya mbere ku Isi mu bagabo, Umunya-Slovenia Tadej Pogačar, wegukanye iri rushanwa mu 2024 ubwo ryari ryabereye i Zurich mu Busuwisi.

Ni irushanwa kandi ryitezwemo ibihugu bisaga 100 n’abakinnyi basaga 900 nk’uko Rwego Ngarambe yakomeje abigarukaho.

Ati “Isi yose ikoraniye aha kandi hari abagiye bakira iri rushanwa turi kurusha imibare kandi ari ubwa mbere ribereye muri Afurika. Kuri twe twavuga ko ari intambwe nziza y’imitegurire.”

Abakomiseri n’abandi bazaba bari gukurikirana imigendekere myiza y’isiganwa bazaba bageze ku 5000, mu gihe abashyitsi bazasura u Rwanda muri icyo gihe cy’iminsi umunani byitezwe ko bazarenga ibihumbi 15.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo, Rwego Ngarambe, yavuze ko igihe cyari kigeze ngo Isi yose ihurire i Kigali kuko u Rwanda ari igihugu gifite umuco w’igare

U Rwanda twiteguye gute ndetse n’izihe nyungu ruzakuramo?

Minisitiri Rwego yavuze ko imihanda izifashishwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi ikomeje gutunganywa, hamwe hashyirwaho ibyaba biranga iri rushanwa ndetse hakaba hari n’ubutumwa butangwa ku mbuga nkoranyambaga.

Ati “Abareba ibyapa, imbuga nkoranyambaga, abareba uko turi gutegura imihanda tuzanyuramo, abazaba bari mu irushanwa, abazaryitabira ndetse n’ubundi buzima buzakomeza mu gihugu; mu rwego rw’ubucurizi, ubukerarugendo n’izindi serivisi zitandukanye, murabona ko hari umwuka w’amagare.”

Yavuze kandi ko hari ibiganiro byabaye hagati yabo n’abakora muri serivisi zitandukanye zizakenerwa mu gihe cya Shampiyona y’Isi.

Ati “Bose twaraganiriye, ari mu bucuruzi, mu mahoteli, muri serivisi zose. Na bo twabahamagariye kuzaba bari ahabera isiganwa, harimo benshi bamaze kwandikishwa kuzaza gukora imurikagurisha n’imurikabikorwa ry’ibyo bakora.”

“Ibyo bisata byose twarakoranye, abantu barahamagarirwa kuza gutanga izo serivisi nziza. Ni akanya ko kwiga no kwisumburaho mu byo dukora, tukamenya ko Isi yose iri hano, tugomba kuyiha serivisi nziza.”

Yavuze kandi ko kuba mu Rwanda hazaba hateraniye abakinnyi benshi bakomeye, bizatera imbaraga abakinnyi b’Abanyarwanda bakiri bato, basanzwe babafatiraho icyitegererezo.

Iyi Shampiyona y’Amagare si cyo gikorwa cya mbere cyo ku rwego rw’Isi kigiye kubera mu Rwanda, kuko hari ibindi biheruka byahabereye ndetse bikagenda neza.

Muri ibyo harimo Inteko Rusange y’Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry’Imikino yo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yahuriranye n’ibihembo byayo mu Ukuboza 2024, Inama ya 73 ya FIFA yabereye i Kigali muri Werurwe 2023 n’andi arimo Basketball Africa League imaze imyaka itanu ibera mu Rwanda.

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine, yavuze ko bishimiye kwakira iri rushanwa, by’akarusho rizabera muri uyu Mujyi ubamo abakunzi benshi b’umukino w’amagare.

Ati “Ni ibyishimo cyane kuri twe kuba rizabera muri Kigali mu minsi umunani yose, bisobanura ko rizagera mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali, twese tuzaba dufite amahirwe yo kujya gufana.”

Yongeyeho ati “Uretse n’ibyo byishimo rizadusigira, ririmo riradusigira n’ibiraka byinshi. Abanya-Kigali ni twe dufitemo ibiraka bitandukanye, byaba ibyo gukomeza gukora ku buryo aho abasiganwa bazanyura n’aho bazasoreza bigenda neza, ndetse dufite n’uko twatangiye gutekereza ku bucuruzi tuzakora muri icyo gihe. Turabizi ko abantu bazaba bakeneye kugura ibyo bazatwara iwabo nk’urwibutso.”

Shene za televiziyo zigera kuri 80 ni zo zizerekana iri rushanwa, bizatuma rirebwa n’abakunzi b’umukino w’amagare barenga miliyoni 330 bari mu bice bitandukanye by’Isi.

Ku mihanda itandukanye y’i Kigali hari ibyapa bigaragaza ko witeguye kwakira Shampiyona y’Isi y’Amagare

Ni iyihe mihanda izakoreshwa?

Emma Claudine yavuze ko Shampiyona y’Isi y’Amagare izaca mu bice byinshi by’Umujyi wa Kigali ariko bizagenda bitandukana bitewe n’iminsi, ndetse kuri ubu bisa n’ibiri mu bice bine.

Igice cya mbere kizaba kigizwe n’ibizwi nka “Time Trial”, umunsi ahaguruka wenyine, ni ukuva ku munsi wa mbere (tariki ya 21 Nzeri) kugeza ku wa gatatu (tariki ya 23 Nzeri), aho amasiganwa azajya ahagurukira muri BK Arena ari na ho hazabera ibirori byo gufungura Shampiyona y’Isi, abakinnyi bafate umuhanda wa Kimironko- Simba Supermarket- Gisimenti- Prince House- Sonatube- Gahanga (bakatire ku Mugendo ku munsi wa mbere, bakatire mu Isantere ku munsi wa kabiri, bakatire kuri Gare ya Nyanza ku munsi wa gatatu].

Bazajya bagaruka banyure Sonatube- Rwandex- mu Kanogo [ku munsi wa mbere bazajya kuzenguruka ku masangano (Rond-point] yo mu Mujyi bongere bagaruke, ku munsi wa kabiri n’uwa gatatu ho bazagera mu Kanogo bahite bakomeza Cadillac]- Kwa Mignone ku muhanda w’amabuye, basoreze kuri Kigali Convention Centre (KCC).

Gusa hiyongeraho ko ku wa Gatandatu, tariki ya 20 Nzeri 2025, inzira zizakoreshwa muri iyo minsi itatu ya mbere na bwo zizakoresha mu gikorwa rusange cyo gutwara amagare [Social Ride] kizitabirwa n’abantu bagera kuri 700 bari kwiyandikisha aho basabwa kuba bafite ibirimo amagare n’uturindamutwe (casque).

Ku munsi wa kane (tariki ya 25 Nzeri), na bwo bazakora nk’urwo rugendo ariko habe hari n’abandi bazaba bari kwitoreza mu mihanda izakoreshwa ku munsi wa gatanu kugeza ku wa karindwi.

Umunsi wa gatanu, uwa gatandatu n’uwa karindwi, amasiganwa azakorerwa KCC- Gishushu- Nyarutarama- mu Kabuga- Golf- Minagri- hafi yo kuri KCC- Ambasade y’Abaholandi- Kimihurura- Cadillac- Kwa Mignonne- KCC.

Iyi nzira ni na na yo izakoreshwa ku munsi wa nyuma, tariki ya 28 Nzeri 2025, ariko abakinnyi nibagera ahahoze Cadillac bahite bafata umuhanda wa Sopetrade- Peyaje- Rondpoint yo mu Mujyi- Muhima- Nyabugogo- Ruliba- Norvège- Nyamirambo- Kimisagara- Kwa Mutwe [Mur de Kigali]- Biryogo- Gitega- mu Mujyi- Sopetrade- kwa Mignone- KCC.

Izi nzira zo mu minsi itatu ya nyuma zizajya zizengurukwa inshuro zitandukanye bitewe n’uburebure bw’isiganwa, dore ko nko ku munsi wa nyuma, abakinnyi b’abagabo bazakora ibilometero 267,5.

Kuri Kigali Convention Centre ni ho hazajya hasorezwa amasiganwa

Ubuzima bw’i Kigali buzaba buhagaze gute bijyanye n’imihanda izajya ifungwa?

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko hari indi mihanda abantu bashobora kwifashisha mu gihe cya Shampiyona y’Isi ndetse ku mihanda itandukanye hazaba hari abapolisi n’urubyiruko rw’abakorerabushake ngo bayobore abantu bashaka gukora ingendo mu gihe cy’isiganwa.

Yavuze kandi ko mu bice bibamo abafana benshi hazashyirwa umwihariko ku mubare w’abapolisi bazaba bahari kugira ngo bafashe abantu kurebera mu mwanya mwiza.

Yongeyeho ati “Ku nyubako zireberwaho n’abantu benshi nka Nyabugogo, turi gukorana na ba nyirazo kugira ngo hazabe hari abantu baringaniye kuko hari igihe bashobora kuba benshi biriya byuma bibatangira bakabirusha ubushobozi.”

“Ubucuruzi bugomba gukomeza kuko abazaba baje kureba iryo rushanwa iyo minsi yose bakeneye kurya, bakeneye kunywa, bakeneye ikawa. Twibukiranye ko abashyitsi bazaza bamwe batembera mu masaha y’ijoro, ntabwo bazaba bakeneye kureba amatara n’imikindo, bashobora kugira ibyo bagura, natwe tuzaba tubacungiye umutekano.”

ACP Rutikanga yavuze ko batazita ku mihanda y’isiganwa gusa, ahubwo n’izifashishwa n’abantu nk’amahitamo ya kabiri kuko ishobora kuberamo ibibazo bitandukanye kubera ko izaba iri gukoreshwa cyane.

Guverinoma y’ u Rwanda iheruka gutangaza ko mu gihe cya Shampiyona y’Isi, amashuri akorera mu Mujyi wa Kigali azahagarika amasomo, ndetse abakozi ba leta n’abo mu nzego z’abikorera, bashishikarizwa kuzakorera mu ngo.

Ni mu gihe Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasabye abikorera kubika ibicuruzwa bihagije kugira ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare itazabangamira imirimo yabo, ndetse abatwara amakamyo cyangwa abarangura bakabikora nijoro kuko imwe mu mihanda izajya ikoreshwa ku manywa, ariko bikanaterwa n’aho isiganwa ryanyuze.

Mu gihe cy’isiganwa, hari ibice bizashyirwamo ahabera imyidagaduro mu gihe hategerejwe ko abakinnyi bahagera. Muri ibyo harimo KCC, Norvège, Kwa Mutwe, Gahanga n’ahandi.

Umuvuguzi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko umutekano uzaba ucunzwe amasaha yose ndetse abapolisi bazaba bari hose ngo bafashe abantu ku mihanda

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Scroll to Top